Mu gihe turimo kugenda dusatira impera z’umwaka wa 2015, aho wagombye gusoza ubwitabire buri ku ijana ku ijana mu gutanga imisanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe mituweli muri RSSB, Alexis Rulisa avuga ko n’ubundi ubukangurambaga bugikomeje kandi ko burimo bukorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Ati” kugeza ubu ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) bugeze kuri 77.6%, ubukangurambaga buracyakomeje kandi RSSB irimo gukorana n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze aho bagenda kuri buri rugo basaba buri wese gutanga umusanzu no gutangira umuryango we ndetse bakanabagaragariza ibyiza bya bya Mituweli ivuguruye.”

Akomeza avuga ko umwaka wa Mituweli utangira itariki ya 1 Nyakanga ukarangira itariki ya 30 Kamena z’umwaka ukurikira kandi ko umunyamuryango iyo yishyuye akererewe afatwa nk’umunyamuryango mushya agategereza iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe yishyuriye kugira ngo avurwe, bityo abantu bakaba bagomba kureba kure.

Abakererewe gutanga imisanzu yabo bashishikarizwa kubikora vuba kuko indwara cyangwa impanuka bidateguza kandi kubera ko kwivuza nta bwishingizi bihenda cyane kuruta kuba uri muri mituweli akaba ari yo ikwishyurira.

Mu rwego rwo korohereza abatanga imisanzu, kuri ubu RSSB yatangiye gukorana Equity Bank kuko ifite abayihagarariye benshi mu gihugu kandi umuturage ashobora kubageraho vuba, bikaba bizajya bifasha baturage kwishyura imisanzu batagombye gukora urugendo rurerure. Aba bahagarariye Equity Bank biyongera kuri SACCO aho ziri hose mu gihugu.

Kuva RSSB yakwegurirwa gucunga imisanzu ya Mituweli hagiye habaho ubukanguramba butandukanye bwo gufasha abantu kugira imyumvire myiza ku mpamvu zo kugira mituweli mu muryango. Hanakozwe amahugurwa y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize uturere twari dufite ubwitabire buri hasi mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Mu bukanguramba abaturage bamwe bahitaga batangira kwishyura umusanzu wa mituweli ako kanya
Mu bukanguramba abaturage bamwe bahitaga batangira kwishyura umusanzu wa mituweli ako kanya

[email protected]