00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udukingirizo dusaga ibihumbi 129 twatanzwe muri EXPO 2021

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 30 December 2021 saa 04:52
Yasuwe :

Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 24 rimaze iminsi ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, hatanzwe udukingirizo dusaga ibihumbi 129.

Expo 2021 yatangiye tariki 9 Ugushyingo, isozwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza.

Umuryango wita ku Buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), watangaje ko nubwo ubwitabire butabaye bwinshi kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, wabashije gutanga udukingirizo n’inama ku kwirinda virusi itera SIDA.

Ni ku nshuro ya gatanu AHF Rwanda yitabira EXPO, aho itanga udukingirizo tw’ubuntu ikanatanga inama zo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukozi wa AHF Rwanda, Nzeyimana Anastase yavuze ko kuva Expo 2021 yatangira, bamaze gutanga udukingirizo dusaga ibihumbi 129, turimo utw’abagore dusaga 400.

Ati “Ibihumbi 129 ntabwo ari duke kuko abitabiriye ntabwo ari benshi cyane ugereranyije n’imyaka yatambutse ariko icyo twishimira ni uko abatugannye atari bake kandi ibi dukora bibafasha kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA no gufasha abanduye kutanduza abandi.”

Nzeyimana yashishikarije urubyiruko kwivanamo isoni zituma batajya gufata udukingirizo ndetse n’abavuga ko imibonano mpuzabitsina ikoreshejwemo agakingirizo itagenda neza.

Ati “Urubyiruko imyumvire y’uko ari ukurira bombo mu ishashi numva bayireka. Kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza ni mu mutwe, si ukubera agakingirizo. Iyi ni imyumvire twamaze kurenga kuko agakingirizo ni ako kukurinda. Nta muntu ukwiriye kugira isoni zirisha uburozi.”

Umuhoza Chartine ni umwe mu bitabiriye EXPO wasuye ikibanza AHF yatangiragamo udukingirizo. Yavuze ko nk’umuntu uzi akamaro k’agakingirizo, atumva impamvu abantu bakagirira isoni.

Ati “Icyo nabwira urubyiruko, kwirinda ntabwo biteye isoni kandi biruta kwivuza. Kuba umuntu afashe agakingirizo ntabwo bivuze ko agiye gusambana, ni ubwirinzi. Nko ku muryango, gashobora gukoreshwa mu kuboneza urubyaro cyangwa kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Rusanganwa Léon Pierre, umukozi muri PSF mu ishami ry’ubuzima rusange yavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego zita ku buzima kugira ngo abantu bashishikarire gukoresha agakingirizo, bagire ubuzima bwiza maze bakore biteze imbere.

Ati “Isoni zirisha uburozi, icyo turashaka kugikuraho ku buryo umuntu afata agakingirizo yemye aho kugira ngo atinye kugafata hanyuma azandure SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

EXPO y’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihumbi by’abasura n’abaguzi, mu gihe abasaga 400 bo mu bihugu bisaga 60 ari bo bitabiriye nk’abamurika ibikorwa byabo bitandukanye.

Rusanganwa Léon Pierre, umukozi muri PSF yavuze ko bagiye gukomeza gushishikariza abantu gukoresha agakingirizo kugira ngo bizere ubuzima buzira umuze
Umuhoza Chartine yavuze ko nk’umuntu uzi akamaro k’agakingirizo, atumva impamvu abantu bakagirira isoni
Nzeyimana yashishikarije urubyiruko kwivanamo isoni zituma batajya gufata udukingirizo ndetse n’abavuga ko imibonano mpuzabitsina ikoreshejwemo agakingirizo itagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages