00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udukingirizo ntitwemewe muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 June 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iratangaza ko idashyigikiye itangwa ry’udukingizo muri gereza yo mu Rwanda, nubwo abagororwa batandukanye mu Rwanda basabye ko utu dukingirizo twabagezwaho mu rwego rwo kudakomeza kwanduzanya virusi itera SIDA, iyi komisiyo ikaba ivuga ko kwaba ari ugushyigikira abaryamana bahuje ibitsina kandi bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.
Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Gicurasi 2013, Komiseri muri iyi komisiyo Nkongori (…)

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iratangaza ko idashyigikiye itangwa ry’udukingizo muri gereza yo mu Rwanda, nubwo abagororwa batandukanye mu Rwanda basabye ko utu dukingirizo twabagezwaho mu rwego rwo kudakomeza kwanduzanya virusi itera SIDA, iyi komisiyo ikaba ivuga ko kwaba ari ugushyigikira abaryamana bahuje ibitsina kandi bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Gicurasi 2013, Komiseri muri iyi komisiyo Nkongori Laurent yatangaje ko udukingirizo tutemewe ku bagororwa agira ati “Abagororwa ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu afunze hari bimwe atemerewe birimo n’iki. Ahubwo yemerewe uburenganzira bw’ibanze burimo kugaburirwa kuvuzwa yarwaye, kudakubitwa n’ibindi, imibonano mpuzabitsina rero ntiyemewe. Abagororwa bafungwa abagabo ukwabo n’abagore ukwabo, udukingirizo ntacyo twaba tugiye kumaramo, kuko baramutse banaryamana bahuje ibitsina ntibyemewe mu Muco Nyarwanda ni icyaha cy’urukozasoni. Abavuga ko bahabwe udukingirizo muri gereza ubwo na nyuma yaho bazasaba ko hashyirwamo utubari n’ibindi bitemewe”.

Nkongori yakomeje avuga ko no mu mategeko mpuzamahanga yewe na Loni ko ntaho bemera ko udukingirizo duhabwa abagororwa kuko ngo ari ukubangamira uburenganzira bwabo, kandi ari byo u Rwanda rukurikiza.

Nirere Madeleine, Perezida w’iyi komisiyo atangaza ko komisiyo ayoboye ikomeza kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda hose, ku buryo na gereza zo mu Rwanda bazisura kenshi ngo barebe uko abagororwa bamerewe.

Bimwe mu byo bamaze gukorera aba bagorora birimo gusaba inzego zibishinzwe kwihutisha amadosiye y’abari bafunze, no kuzuza neza abatari bayafite ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Agakingirizo ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu kwirinda kwanduzanya virusi itera SIDA. Imfungwa n’abagororwa bakomeje gusaba utu dukingirizo mu gihe basurwaga n’inzego zitandukanye zibashinzwe, iki kibazo kikaba cyaranagejejwe no kuri Ministeri y’Ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages