Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022 aho yagaragaje ko Ebola imaze kugera no mu bindi bice by’igihugu nko mu Burasirazuba ivuye mu bice yatangiriyemo byo hagati.
Kuva iki cyorezo cyatangira Uganda yatangiye kugira umubare munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana guhera nibura kuri 20 Nzeri uyu mwaka.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa.
Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yavuze ko muri Jinja habonetse umugabo w’imyaka 45 wapfuye ku wa kane tariki 10 Ugushyingo 2022 hakozwe isuzuma ry’umubiri bigaragara ko yari arwaye Ebola.
Ubusanzwe Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.
Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
Bivugwa ko virusi ya Ebola ikomeje guca ibintu muri Uganda ifitanye isano na virusi yo muri Sudani aho kugeza ubu nta rukingo irabonerwa bitandukanye n’ubwoko bwa virusi ya Ebola yavugwaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko ari indwara yica nibura 50% by’abayanduye bityo ko ari ingenzi kuyirinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!