00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UGHE yashyize ku isoko ry’umurimo imfura zayo mu buvuzi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 January 2026 saa 11:57
Yasuwe :

University of Global Health Equity, UGHE, yizihije imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku Ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Ni ibirori byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 ba UGHE barimo n’abaganga (medical doctors) 30 bari bamaze imyaka irenga itandatu bahabwa amasomo batangiye mu 2019.

Ni bo baganga ba mbere bahawe impamyabumenyi kuva iri shami ry’i Butaro ryatangizwa.

Abandi basoje amasomo ni abasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo atandukanye.

UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare na Partners in Health, PIH, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.

Tariki 25 Mutarama 2019, ni bwo Perezida Kagame wari kumwe na Dr Paul Farmer (witabye Imana mu 2022), batashye Ishami rya UGHE i Butaro mu Karere ka Burera.

Kuri ubu itanga amasomo muri porogaramu esheshatu zo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impamvu ni uko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa muri izo kaminuza zombi ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza yo hakurya y’amazi magari.

Mu 2024 Ikigo kizobereye ibijyanye n’uburezi cya Times Higher Education cyashyize UGHE ku mwanya wa kane muri kaminuza 129 zikomeye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Abayigamo baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Kenya, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Tanzania, Lesotho, Uganda n’ahandi.

Abanyeshuri barangije amasomo muri UGHE by’umwihariko Abanyarwanda bavuze ko ubumenyi bahavomye babwitezeho gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye zo guteza imbere ubuvuzi.

Dr. Eden Gatesi yagize ati “U Rwanda ruri muri gahunda yo kongera umubare w’abaganga n’ireme ry’ubuvuzi. Niteguye gutanga umusanzu mbere na mbere mu bice by’icyaro kuko ni cyo batwigishije.”

Dr. Mfura Hertier yavuze ko ajyanye ku isoko ry’umurimo ubumenyi bwo kuvura ariko ko bitagarukira ku kuvura gusa, ahubwo bareba umurwayi, bakamenya ibigira uruhare mu gutuma uwo muntu arwara, bikanatuma bakumira indwara mbere y’uko zifata abaturage.

Dr. Delphine Mizero ati “Ikintu kimwe cy’ingenzi ikigo cyacu cyitaho ni uko twiga ibibazo by’abarwayi n’aho bari mu Mudugudu. Imiti yonyine ntabwo iba ihagije, ureba umuntu n’ibindi bintu byose byagira uruhare mu buzima bwe bwiza.”

Kuva yatangira, abanyeshuri kuri 330 bamaze guhabwa impamyabumenyi mu cyiciro cya ‘Masters’. Kuri ubu higamo abanyeshuri 444.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UGHE, Prof Abebe Bekele, yavuze ko ikomeje gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi mu buvuzi.

Ati “Mu myaka 10 ishize, UGHE yagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho n’ubuzima bwiza by’abaturage haba mu Rwanda no muri Afurika binyuze mu burezi n’ubuvuzi bufite ireme, ubushakashatsi ndetse no kwegereza abaturage ubuvuzi bufite ireme.”

Uretse ishami rya Butaro, UGHE ifite n’Ishami rya Kigali ritanga amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health Delivery).

Uretse ibyo UGHE ikomeje no guteza imbere Abanyarwanda mu buryo butandukanye. Nk’ubu abaturage ibihumbi 128 bahawe amahugurwa yo kwihangira imirimo iyi kaminuza ibigizemo uruhare.

Abantu 1260 bahawe akazi binyuze mu mishinga y’iri shami ry’i Butaro. Abayobozi 670 bo mu bihugu 56 bya Afurika bahawe ubumenyi kuva mu 2016.

UGHE yitezweho gufasha u Rwanda kongera abakora kwa muganga, bane bakita ku baturage 1000. Uyu munsi u Rwanda ruracyari ku muganga umwe ku barwayi 1000.

Intego ni uko buri mwaka w’amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32.973.

Abo 32.973 bazaba barimo abaganga 1686 (généralistes) ababaga indwara z’amenyo 185, inzobere mu by’imiti 832, abaforomo 15.770, ababyaza 5209 na ba bandi buzuzanya n’abaganga 8394.

Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko iyo amavugurura ya 4x4 atabaho, bikaguma uko byari bisanzwe, mu 2028 hari kuzagera habarurwa abanyeshuri bari mu buvuzi 11.292 gusa.

Gahunda yo kongera abaganga byitezwe ko izashorwamo 395.297.026$ aho umunyeshuri umwe azajya atangwaho 7937$.

University of Global Health Equity, UGHE, yizihije imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda
Ikorera i Butaro mu Karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages