00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukeneye imbangukiragutabara mu Rwanda izajya imugeraho mu minota 14

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 May 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko umubare w’imbangukiragatubara umaze kuzamuka cyane aho wavuye kuri 230 mu 2023 ukaba umaze kugera kuri 510 mu 2025.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.

Dr Nsanzimana yagaragaje ko hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kongera umubare w’imbangukiragatubara ndetse n’umubare w’abashoferi kugira ngo bagabanye igihe umurwayi yajyaga ayitegereza.

Ati “Ubundi uburyo biba bimeze buri mbangukiragatabara iba igenewe abashoferi batatu. Kugira ngo bigerweho byasabye ko umubare wabo tuwongera aho wavuye kuri 500 ugera kuri 700”

“Mbere umurwayi yajyaga ategereza imbangukiragatubara iminota 30 ariko kubera uburyo bushya dusigaye dukoresha ubu iminota 14 niyo azajya ayitegereza.”

Izi mbangukiragatubara zikoranywe ikoranabuhanga rihambaye aho rizajya rifasha kugenzura umuvuduko w’iyo ngobyi y’abarwayi ntube warenga ibilometero 80 mu isaha no kugenzura ko umushoferi yanyoye inzoga.

Ni ukuvuga ngo iyo agiye gutwara yanyoye imbangukiragutabara ihita itanga intabaza muri RBC bagahita babibona, hanyuma igahita yifunga ha handi udashobora kuyitwara ngo bikunde.

Mu mbangukiragatubara kandi hashyizwemo cameras zo kugenzura umutekano, hakurikiranwa ibibera muri iyo modoka byose bishobora guteza ibibazo.

OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo byibuze hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 50, hagafatwa ibihumbi 40.

Ubu u Rwanda rubura imbangukirangutabara icyenda ngo rugere ku muhigo w’imwe ku bantu bari hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 30.

umubare w’imbangurikiragutabara mu Rwanda umaze kugera kuri 510

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages