Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, ugaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20, ariko iziganje mu Rwanda kuri ubu ni icyenda ari na zo zatangiye kurwanywa bitarenze mu 2030.
Muri izo ndwara harimo ubuheri cyangwa shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilharziose, imidido, imavunja, ibibembe na cysticercose iterwa na tenia.
IGIHE yagerageje kureba uko izi ndwara zihagaze mu Rwanda mu mibare ndetse n’ibiri gukorwa kugira ngo mu 2030 zizabe zaranduwe burundu.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, mu 2020, bwagaragaje uko izi ndwara zihagaze mu Rwanda, hakaba n’izindi raporo zikorwa buri mwaka ku ndwara zimwe na zimwe.
Inzoka zo mu nda
Kugeza ubu inzoka zo mu nda mu Rwanda ziri kuri 38,7% by’abaturage bose muri rusange, nk’uko byagaragajwe n’isuzuma ryakozwe mu 2020.
Abagera kuri 46,1% bazifite ni abantu bakuru, abagera kuri 38,8% igaragaramo bo ni abana bafite hagati y’imyaka itanu na 15. Abana bayifite bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine ni 30,2%.
RBC isaba buri muntu wese gukaraba intoki inshuro nyinshi ku munsi, cyane cyane mu gihe avuye mu bwiherero kugira ngo hongerwe isuku ndetse hanarusheho kurwanya inzoka zo mu nda.
Indwara ya Bilharziose
Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda iterwa n’inzoka yibasira cyane abantu bavoma mu biyaga, abana boga mu mazi mabi, abarobyi ndetse n’abahinzi cyane cyane abaturiye ibishanga.
Iyi ndwara igaragara mu tugari 1013 two hirya no hino mu gihugu nkuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bubigaragaza. U Rwanda rufite utugari 2.148, bivuze ko nibura 47% by’utugari twose tubarurwamo iyi ndwara.
Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, avuga ko inzoka ya Bilharziose abantu benshi bayandurira mu bishanga.
Ati “Umuntu yiherereye ku gasozi cyangwa se mu mazi ayirwaye, ya magi ari muri wa mwanda yinjira muri twa tunyamushongo turimo, hanyuma akuriremo yiturage.”
“Iyo utunyo tugeze mu mazi wa muhinzi uje guhinga, uvoma cyangwa se umeseramo duhita twinjira mu mubiri we tugakomeza mu maraso no mu yindi myanya, rero abantu nibacike ku kwiherera ku gasozi.”
Hitiyaremye yavuze ko ubundi buryo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara ari ukudakora mu mazi y’ibishanga utambaye uturindantoki cyangwa inkweto ndende zabugenewe.
Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruri gushaka uko rwakorana n’abikorera mu kubona umwambaro mwiza abaturage bajya bajyana mu murima cyane cyane abahinga mu bishanga.
Tenia
Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gisagara na Huye, bwagaragaje ko iyi ndwara yagaragaye cyane mu bantu 23% by’abarwayi b’igicuri.
Abanyarwanda basabwa kwisuzumisha kenshi mu gihe bafite abarwayi bagwa igicuri, kuko benshi batekereza ko ari amarozi nyamara baba barwaye Tenia n’izindi ndwara.
Indwara ya Shishikara (Scabies)
RBC igaragaraza ko iyi ndwara Shishikara kimwe n’izindi zigaragara rimwe na rimwe, zimeze nk’ibyorezo ariko na yo bakaba bayikurikirana kugira ngo aho yagaragaraye babe biteguye kuyihashya.
Akenshi Shishikara iza ari uduheri twinshi imeze nk’icyorezo, ku buryo ifata abantu benshi mu gihe gito.
Imidido
Imidido ni indwara ikunze gufata amaguru akabyimba cyane, abaganga bagasobanura ko mu biyitera harimo no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto.
Iyo bigenze bityo hari udukoko tuva mu butaka tukinjira mu mubiri w’umuntu, tukagenda tukangiza imiyoboro y’amazi iba mu maguru, bigatuma ya mazi yo mu maguru mu gice cyo hasi yifunga, ntakomeze gutembera akaguma mu gice cyo hasi.
Indwara y’imidido mu Rwanda ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Akarere ka Nyagatare. Mu bindi bice by’igihugu ihagaragara gake.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko abarwaye imidido barenga 6.000, mu gihe u Rwanda rufite ibigo 13 bishobora kuyivura.
Uwizeyimana Jeanne ushinzwe porogaramu mu kigo cyatangije ubuvuzi bw’imidido mu Rwanda (Heart and Sole in Africa- HASA ), yavuze ko byibuze bita ku barwayi barenga 500.
Ibibembe
Raporo ya 2024 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kurandura indwara y’ibibembe, kuko mu gihugu hose hasigaye abarwayi bari munsi ya 30.
Ibipimo bya OMS bivuga ko kugira ngo igihugu gifatwe nk’ikiri mu nzira yo kurandura iyi ndwara, kigomba kuba gifite munsi y’umurwayi umwe buri mwaka mu baturage ibihumbi 10.
Mu Rwanda iki gipimo cyagezweho kuko ubu imibare igaragaza ko buri mwaka mu baturage ibihumbi 10 hagaragara abarwaye ibibembe bangana 0,02.
Indwara y’amavunja
RBC igaragaza ko amavunja ari imwe mu ndwara zititaweho ziterwa n’umwanda. Kuri ubu impuzandengo y’abantu bagaragara ku bigo nderabuzima bayarwaye ni 1000.
RBC ivuga ko amavunja akunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bakaba bagirwa inama yo kugira isuku, kwambara inkweto kenshi no gusukura aho baba.
Ubumara bw’inzoka
RBC igaragaza ko buri mwaka abantu 1000 barumwa n’inzoka mu Rwanda, aho abenshi ari abo mu Ntara y’Iburasirazuba.
RBC isaba abantu bose kumenya ko uwarumwe n’inzoka yakwirinda kujya kwivuza ku bagombozi, ahubwo bakagana kwa muganga kugira ngo bahabwe imiti yizewe kandi ifite ubuziranenge.
Ibisazi by’imbwa
RBC yavuze ko mu mwaka wa 2025, abaturage 3.227 barumwe n’imbwa, abagera kuri batanu bandura ibisazi byazo byahitanye bane muri bo.
Imibare yavuye muri raporo z’ubuzima za 2025, na zo zigaragaza ko Akarere ka Nyagatare ari ko ka mbere gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392.
Huye ni iya kabiri n’abantu 352, Gasabo ikaza ku mwanya wa gatatu n’abantu 249, Gatsibo ikaba iya kane n’abantu 225, Musanze ikaba iya Gatanu n’abantu 216.
Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yabwiye IGIHE ko kugira ngo izi ndwara zizarandurwe bitarenze mu 2030, buri muntu wese asabwa guhindura imyumvire.
Ati “Ni ukongera isuku n’isukura ndetse no kongera amazi meza mu baturage, kwirinda kurumwa n’inzoka, twambara inkweto mu rwego rwo kwirinda indwara y’imidido, gukangurira abantu bakunda inyama y’ingurube kuziteka neza zigashya kuko iyo zidahiye zagutera indwara irimo na Tenia.”
Hitiyaremye yakomeje avuga ko ku ndwara y’ibisazi by’imbwa, abazitunze basabwa kuzibaruza, kuzikingira no gutoza abantu uko bita ku mbwa zabo bazirinda kuzerera.
U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu 2030 ruzaba rwamaze kurandura burundu izi ndwara zititaweho uko bikwiye, ku buryo nta Munyarwanda uzaba ukizirwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!