00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umubyeyi ashobora kumenya ko umwana we azamubera ikirumbo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2016 saa 06:26
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka itatu, umuntu ashobora kumenya niba umwana we azaba umuzigo kuri sosiyete cyangwa niba azayibera umuntu w’ingirakamaro.

Isuzuma ku mikorere y’ubwonko bw’umwana rishobora kumara iminota 45 mu kureba ubushobozi afite mu bijyanye n’indimi, ubushobozi bwo gukoresha umubiri akiri muto (amaboko n’izindi ngingo) cyangwa se uburyo agenzura ibyiyumviro bye birimo umujinya n’ibyishimo.

Mu bantu 1000 bo muri New Zealand bakoreweho ubu bushakashatsi, nyuma y’imyaka irenze 20, baje gusanga abagiye bagira amanota muri bya bintu byagenzuwe; byagaragaye ko bashobora gukura bakaba umuzigo kuri sosiyete.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko abenshi muri bo banywa itabi, bakagira umubyibuho ukabije cyangwa bagakoresha ibindi biyobyabwenge.

Ibi bimenyetso nubwo bigaragaza ko ubuzima bw’umuntu bugenwa akiri muto, hari n’aho bigaragara ko umuntu ashobora gukura agahindura imyitwarire, akaba mubi cyangwa mwiza.

Harebwe abantu basaga 1000 bavutse hagati ya 1972 na 1973, bakurikiranwa kugeza ku myaka 38. Ibipimo byaje kwerekana ko 1/5 mu bakoreweho ubushakashatsi, biharira 81% by’ibyaha byakozwe na 66% by’ubukungu bw’abandi bose.

Baje gusanga kandi 1/5 baranyoye 75% by’imiti yakoreshejwe n’abakoreweho ubushakashatsi, icyo gice kiniharira hejuru ya ½ cy’iminsi iryo tsinda ryose ryamaze mu bitaro; hiyongeraho kuba barayonyeye hejuru ya ½ cy’amatabi abakoreweho ubushakashatsi banyoye.

Ubu bushakatsi bwanzuye ko usuzumye imikorere y’ubwonko bw’umwana w’imyaka itatu, ushobora kubona neza icyiciro azakura yisangamo.

Abarimu bo muri Kings College y’i Londres, Duke University yo muri Northern Calorina muri Amerika na Kaminuza ya Otago muri New Zealand zigaragaza ko iryo suzuma ritanga icyizere ko hari ibyo umwana yakorerwa bishobora kugira impinduka ku buzima bwe amaze kuba mukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages