Bumwe muri ubu burwayi bwo mu mutwe umuntu ashobora kubana nabwo, ariko bukaguma bwihishe ntibugaragarire abandi ni ubuzwi nka ‘Psychopathy’ aho umuntu ufite iki kibazo arangwa no kutagira amarangamutima nko kugira ubwoba n’urukundo. Umuntu ufite iki kibazo kandi biragorana ko yubaka umubano hagati ye n’abandi.
Nubwo waba ubana n’umuntu ufite iki kibazo, ntabwo byoroshye kubitahura kuko rimwe na rimwe imyitwarire ye ishobora gusa n’iy’undi muntu uwo ari we wese.
IGIHE yakusanyije bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga umuntu ufite ubu burwayi bwa ‘Psychopathy’.
Bimwe mu bimenyetso biranga abantu bafite iki kibazo, ni ukwiyorobeka. Umuntu ufite ikibazo cya ‘Psychopathy’ yaba mu buryo yagambiriye cyangwa atagambiriye, yigaragaza nk’umuntu mwiza inyuma, akarangwa n’imvugo yoroheje kandi akerekana ko akunda gufasha cyane.
Mu byukuri ibi bikorwa byose abikora bitavuye ku ndiba y’umutima, ahubwo ni amarangamutima aba ari hejuru cyane ku buryo isaha n’isaha bihinduka.
Ikindi kiranga umuntu ufite iki kibazo ni ukubeshya. Kubeshya ni umuco ukunda kuranga abantu akenshi bakabikora bagamije kwikura mu bibazo, cyangwa banga kubabaza abo bakunda, gusa ku muntu ufite ubu burwayi we abenshya igihe cyose ndetse no mu gihe kuvugisha ukuri nta ngaruka byari kumugiraho.
Uku kubeshya kugaragara cyane iyo bari mu rukundo, kuko barangwa no kubeshya abo bakundana ku mateka y’ubuzima bwabo, uko babona ibintu, ibi babikora bagamije guhisha imico yabo kamere no kugera ku ntego runaka bihaye.
Abantu bafite ubu burwayi barangwa no gushaka kwigarurira abandi. Ku muntu ufite iku kibazo cyo mu mutwe ashimishwa no kwigarurira abandi no kubagira ibikoresho.
Ibi abikora yigira umuntu mwiza, akereka abandi ko bakwiye ku mwizera. Umwe muri aba barwayi wahaye ubuhamya bwe Dailymail, Jacob Wells yavuze ko ashimishwa no kwigarurira abandi n’iyo byaba bimusaba kubeshya.
Yagize ati "Mbika amabanga, nkababwira amabanga adahari kugirango mbashe kugwiza icyizere kuri bo, hanyuma bamara kunyizera bihagije nanjye nkagira icyo mbasaba, nkabibutsa ibyo nabakoreye, nshobora no kubakuraho ikintu cy’agaciro gakomeye."
Ibindi biranga abantu bafite ubu burwayi ni uko nta marangamutima bagira abaturutse ku ndiba y’umutima, ahubwo bayerekana mu buryo bwo kuyigana no kuyishakamo.
Ibi bakora bigereranywa n’uko umuntu yaririmba asoma amagambo y’indirimo, bivuze ko amagambo aririmba atari kumuvamo ahubwo ko na we afite aho ari kuyasoma.
Ku bantu bafite iki kibazo cyo mu mutwe nabo iyo bije ku marangamutima nk’ubwoba, ibyishimo, urukundo no kubabara, ntayo baba bagira bya nyabyo, ahubwo iyo bageze ahantu bakabona ari yo akenewe, bayihangamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!