Umubare w’abantu bisuzumisha indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera (Caraes) n’amashami yabyo urarushaho kwiyongera. Mu mwaka ushize wa 2013, umubare w’ abisuzumishije wiyongeyeho 26% ku bari bisuzumishije muri 2012.
Ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro, Iyamuremye Jean Michel atangaza ko umubare w’abisuzumisha indwara zo mu mutwe wavuye ku bihumbi 39.069 mu mwaka wa 2012 ukagera ku bihumbi 49.161 mu mwaka wa 2013.
Avuga ko ubwiyongere bw’abisuzumisha ubwo burwayi buterwa n’ubuzima bubi, guhabwa akato mu muryango, ingaruka z’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi, kubura inshuti, ubukene bw’igihe kirekire n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati “Umuntu ashobora kuza kwivuza hano rimwe, ariko yasubira iwabo akagira icyo avuga cyangwa akora ntihagire umwumva bagahora bavuga ngo ni wa wundi wavuye i Ndera, ukabona baramwigengesera, bimwangiza mu mutwe cyane.”
Akomeza avuga ko ibimenyetso byerekana ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, ari imyitwarire idasanzwe, ibisubizo bitajyanye n’ikibazo cyabajijwe, cyangwa amahane akabije.
Abantu benshi bisuzumisha mu Bitaro bya Ndera n’amashami yayo muri Centre Icyizere, mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe mu Bitaro Bikuru bya Butare (CHUB), ndetse no mu bindi bitaro bitandukanye mu gihugu.
Imibare igaragaza ko 44% by’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 40 bisuzumishirije i Ndera basanze barwaye igicuri, naho abagabo bafite iyo myaka bakangana na 40%.
Indwara y’igicuri ikunda kwibasira cyane abari hagati y’imyaka 18 na 35, bityo abari munsi y’iyo myaka basanze bayirwaye nyuma yo kwisuzumisha bakaba ari 16%.
Iyamuremye avuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe adakwiye kwitwa umusazi cyangwa ngo ahabwe akato na bagenzi be.
Ati “Abantu baba bakwiye kwita ku muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, kandi rwose bakareka kumwita umusazi kuko ari izina ritesha ikiremwamuntu agaciro. Umurwayi wo mu mutwe aravurwa agakira cyane cyane iyo avuwe hakiri kare.”
Iyamuremye asobanura ko kwita ku muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bimwongerera amahirwe yo gukira vuba, kuko iyo ahawe akato arushaho kuremba yaba yanakize agasubirwa.



















TANGA IGITEKEREZO