Nyirarihama Alain umaze imyaka myinshi ari umuganga w’indwara z’abana avuga ko konsa umwana ari ingirakamaro cyane kandi amashereka afite intungamubiri zihariye zitaboneka ahandi.
Hamaze igihe humvikana amajwi ko hari bamwe mu bagore banga konsa abana ahubwo bakabaha amata kugira ngo amabere atagwa.
Mu baganiriye na IGIHE nta n’umwe wigeze yemera ko abikora, ariko bashimangiye ko bazi bagenzi babo bafite iyo mitekerereze.
Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari abo nzi banga konsa; umwana wamutwise amezi icyenda, uramubyaye ariko wanze kumwonsa ngo amabere atagwa, birababaje. Bakwiye kwisubiraho.”
Ababyeyi bavuga ko ibyo kwanga konsa abana bije vuba kuko kera bitabagaho.
Umuganga w’indwara z’abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, Nyirarihama Alain, yavuze ko iyo umubyeyi yanze konsa umwana yabyaye cyangwa akomwonsa nabi bombi bibagiraho ingaruka mbi.
Ati “Iyo umwana atonse neza bigira ingaruka ku bwirinzi bw’umubiri niho usanga akenshi abo bana bakunze kurwaragurika. Uwo mubyeyi aba ashyize umwana we mu kaga gakomeye kuko atuma n’ubwonko bwe budakora neza, ugasanga umwana ashobora gukura nabi kandi atazi ubwenge”.
Akomeza agira ati “Byaragaragaye ko amashereka adakwiye kuguma mu ibere kuko iyo agumyemo bituma umubyeyi ababara ibere cyangwa akaba yarwara ibere ndetse rikaba ryakwandura indwara cyangwa rigaterwa na mikorobe zitandukanye”.
Zimwe mu ndwara zibasira abana batonse neza zirimo impiswi, umuhaha, indwara z’ubuhumekero.
Iyo umwana yonse neza bimuha amahirwe yo kutazarwara indwara nka diyabete na kanseri y’amaraso.
Usibye kuba hari ababyeyi bavugwaho kwanga konsa abana kugira ngo amabere yabo atagwa hari n’abatazi konsa neza cyangwa abadasobanukiwe igihe umwana agomba kumara yonka n’inshuro bikorwamo ku munsi.
Nyirarihama avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana agomba kumara nibura imyaka ibiri yonka ariko amezi atandatu ya mbere akayamara yonka amashereka gusa agatangira guhabwa imfashabere nyuma yayo.
Umwana yakagombye konka inshuro zitari munsi y’esheshatu ku munsi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko ku Isi yose abana 38% ari bo bonswa amezi atandatu ya mbere. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abagore 75% batangira konsa ariko abageza ku mezi atandatu ni 13% gusa.
Konsa neza bishobora kurinda imfu 820 000 z’abana bari munsi y’imyaka itanu buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO