00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo umwe muri batanu ntakaraba intoki iyo avuye mu bwiherero

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 6 April 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakoze n’Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS), bwagaragaje ko abagabo badakunze gukaraba intoki nyuma yo gukoresha ubwiherero, kuko umugabo umwe muri batanu atabikozwa.

Abagore namwe ntimuduseke kuko mutari ba miseke igoroye n’ubwo umubare w’abagore bakaraba intoki uruta uw’abagabo. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko 41% by’abagabo ari bo bakaraba intoki buri gihe iyo bavuye mu bwiherero mu gihe abagore ari 50%.

Ni ukuvuga ko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi badakaraba intoki bavuye mu bwiherero cyangwa bakabikora rimwe na rimwe. Nanone umubare w’abakaraba bakoresheje isabuni niwo muto kurushaho kuko abantu benshi bamena utuzi ku ntoki ngo barakarabye.

Abantu benshi banga gukaraba intoki kuko baba bumva ko ntacyo byabatwara ariko inzobere mu buzima siko zibibona.

Dr Amir Khan avuga ko kudakaraba intoki uvuye mu bwiherero cyangwa mbere yo kurya bishobora gukwirakwiza indwara ziterwa n’udukoko mu buryo bworoshye harimo inzoka zo mu nda, impiswi, indwara z’uruhu, n’izindi nyinshi.

Ikibabaje ni uko ushobora kuba ufite ubwirinzi bw’umubiri bukomeye maze kudakaraba intoki ntibigire icyo bigutwara ariko wakora ku muntu cyangwa ku kintu ukagisigaho utwo dukoko bigatuma undi muntu arwara cyane cyane abantu badafite ubwirinzi bw’umubiri bukomeye barimo n’abana.

Umugabo umwe muri batanu ntakaraba intoki iyo avuye mu bwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages