Iyi gahunda ije ikurikira indi yakozwe mu mpera z’umwaka ushize aho abaturage bari batuye mu bishanga bakuwemo bakimurirwa ahandi, hatazateza ikibazo ku buzima bwabo.
Ishusho igaragazwa na Méteo-Rwanda yerekana ko Umujyi wa Kigali ari wo uzagwamo imvura nyinshi kandi mu gihe kirekire, ugereranyije n’ibindi bice by’u Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Werurwe, 2020, Umujyi wa Kigali wavuze ko hari uduce dusaga 10 two muri uyu mujyi twagaragaye ko abahatuye bakwiye kwimurwa mu buryo bwihuse kuko ibimenyetso bigaragaza ko imvura iteganywa, iramutse ibasanze aho batuye yakwangiza byinshi birimo no kubatwara ubuzima.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko iyi gahunda igamije gutabara abaturage bashobora kwibasirwa n’ibiza, ahera aho asaba abafite inzu zikodeshwa kutazamura ibiciro kubera umubare munini w’abakeneye kwimuka mu buryo butari bwateguwe.
Ati “Ubu kwimura abaturage bigamije kubatabara bakavanwa aho batuye, hashobora kubashyira mu kaga kurushaho mu gihe ibiza byaba bihabasanze. Ntaho bihuriye no kuba bagiye kwimurwa ku bw’ibikorwa bigamije inyungu rusange. Ntihazagire ubyuririraho ngo ashake kubibyaza inyungu z’ikirenga kuko azaba ari guhungabanya umutekano w’igihugu n’abaturage.”
Prof Shyaka akomeza avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye bukenewe muri uru rugamba mu rwego rwo kurinda abanyarwanda muri ibi bihe by’ibiza.
Umujyi wa Kigali uvuga ko nta ngengo y’imari ihagije yateguwe muri iki gikorwa cyo kwimura abaturage bashobora kwibasirwa n’ibiza, usibye miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukodeshereza abaturage bazaba bimuwe, bavanywe mu bice bya Kimisagara na Gitega bikikije ruhurura ya Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura (Mu Myembe), Kangondo, Mulindi (ahazwi nko kuri 12), Rwampara, ibice bimwe bya Nyarutarama n’ahandi.
Muri rusange abakeneye kwimurwa mu buryo bwihuse ni imiryango ibarirwa hagati ya 1000 na 1500.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bari baratangije gahunda yo kubaka inzu 392 zigenewe abazimurwa mu bishanga no mu manegeka bitarenze muri Kamena uyu mwaka; gusa ngo ntihari hateganyijwe ko hari abandi baturage bazimurwa mu rwego rw’ubutabazi.
Abazahabwa izi ni abatishoboye basanzwe bafashwa na Leta.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) kivuga ko nyuma yo kwimura abaturage bose batuye mu bishanga, hazakurikiraho gahunda yo kubitunganya ndetse bikabyazwa umusaruro hakurikijwe icyo igishushanyo mbonera giteganya, kuko ibyinshi muri byo byangijwe n’ibikorwa byari byarubatswemo.
Meteo Rwanda ivuga ko kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, mu gice cy’Uburasirazuba bw’Amajyepfo ari ho hazagwa imvura iringaniye; mu gihe Umujyi wa Kigali, ibice by’uburengerazuba ndetse n’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe hazagwa imvura ishobora guteza ibiza.
Umujyi wa Kigali kandi ngo ni wo wagize imvura nyinshi mu kwezi kwa kabiri kuruta ahandi hose mu Rwanda.
Mu mwaka ushize ni bwo hahagurukiwe ikibazo cy’abaturage bari batuye mu bishanga; bamwe barimuwe mu gihe imvura yari iri kugwa cyane, abandi bishakira aho gutura ndetse batanga umusanzu wo gukuraho ibikorwaremezo bari bafite mu bishanga.
Hari abanyarwanda bafashije bagenzi babo kubona aho kwikinga mu gihe leta itari ifite ahantu hahagije ho kwimurira abaturage.
Kuva icyo gihe hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuzibura imiyoboro itwara amazi no guhanga imishya, gukuraho inzu n’ibindi bikorwa bigaragara ko biri mu bishanga n’ibindi.
Mu mpera z’umwaka ushize kandi himuwe imiryango 5600 mu turere twose tugize umujyi. Bamwe baracyakodesherezwa mu gihe hakiri gutegurwa uburyo burambye bwo kubatuza.
Umujyi wa Kigali uvuga ko watangiye gahunda izamara ibyumweru bibiri, ikorwa n’itsinda rigizwe na polisi n’abakozi b’Umujyi wa Kigali, bari kuzenguruka bareba abantu batuye ahantu hateje ikibazo (ahegereye ruhura, imikingo n’ibishanga), bose basabwa gushaka uburyo bimuka hakiri kare kuko ngo ubutaka bwanyweye amazi menshi, bukaba butagifite ubushobozi bwo kwirengera ibikorwaremezo byose biburiho.
Hari inyigo iri gukorwa n’Umujyi wa Kigali ijyanye no gutunganya no gufata amazi akoreshwa mu ngo ndetse n’ay’imvura, inyigo igomba kumara igihe kitarenze umwaka.
Umujyi wa Kigali wemera ko hakozwe ikosa ryo gutanga ibyangombwa byo kubaka mu bishanga, ariko ngo ibyo ntibikwiye kuba urwitwazo rw’abinangira bakanga kuva mu bishanga basaba ingurane, mu gihe nyamara ingurane itangwa iyo hari ibikorwa bigamije inyungu rusange bigiye kubakwa ahari hatuye abaturage.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko abaturage bagomba kubaka cyangwa kugira ikindi gikorwa bashyira hafi y’igishanga hasizwe metero 20 uvuye ku mbago zacyo, gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibi bipimo bikwiye kongerwa bikagera kuri metero 30 kuko ubutaka bwagaragaje ko bubitse amazi menshi cyane ashobora kuba intandaro yo kuriduka, bikaba byateza impanuka.
Kuva ikibazo cy’imvura nyinshi cyatangira kugaragara mu mpera z’umwaka ushize, mu gihugu hose hamaze kubarurwa abantu 60 bapfuye bazize ibiza, abandi 90 barakomereka, mu gihe inzu zisaga 900 yasenyutse ndetse na hegitari nyinshi z’ubutaka zigatwarwa n’isuri, hatabariwemo ibindi bikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’amazi.



















TANGA IGITEKEREZO