Dr. Karekezi ni umwe mu baganga umunani babaga ubwonko u Rwanda rufite, babarizwa mu bitaro bikuru u Rwanda rufite, birimo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ibya kaminuza bya Kigali n’ibya Butare ndetse n’ibya Gisirikare biri i Kanombe.
Uyu muhanga mu buvuzi ukorera mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, amaze hafi imyaka irindwi abaga ubwonko mu Rwanda.
Nubwo buri rugingo rurwaye rukeneye kubagwa ruba rugomba kwitabwaho mu buryo bwihariye, iyo bigeze ku bwonko birushaho.
Dr. Karekezi yavuze ko igihe bisaba kubaga ubwonko gishobora kuba kigufi, umuganga akaba yamara iminota mirongo itatu akaba akuye ikibyimba mu bwonko bw’umuntu ariko hari n’aho bishobora kuba birebire.
Yibuka igihe yigeze kumara amasaha 12 ari kubaga ikibyimba cy’umuntu, ibihe bitari bimworoheye kuko byasabaga kwitonda mu buryo burenze ubusanzwe.
Ati “Nigeze kumara amasaha 12 ndi kubaga ikibyimba cyari mu bwonko bw’umuntu. Uricara ugahagarara ukongera ukicara gutyo. Bene iki gikorwa kiba gikomeye cyane. Uba ukeneye kwita ku byo uri gukora mu buryo buhambaye.”
Dr Karekezi arakomeza ati “Uba ugomba kumenya aho umuyoboro w’amaraso uri kugira ngo utawangiza, ureba aho umwakura uri ngo utawangiza, mbese ubwonko bw’uri kubaga buba bugomba kuba bwiteguye 100%.”
Dr. Karekezi yavuze ko biba bisaba no gufata andi masomo mbere y’uko utangira iki gikorwa, ukitegura mu buryo buhagije yaba wowe n’itsinda mukorana hirindwa kwibeshya.
Gufungura umutwe na byo byari ibintu bikomeye kuko ikibyimba cyari giherereye mu bice by’ubwonko by’ingenzi ku buryo kwibeshya gato byagombaga guhitana uwo muntu.
Ati “Guhindura umurwayi na bwo bisaba amasaha nk’abiri, kumusinziriza bigasaba isaha n’igice, gutangira kumubaga bigatwara andi, gukuramo icyo kibyimba bigafata andi masaha nk’atanu. Hari ubwo ujya koga ugahindura imyambaro ukagaruka.”
Dr Karekezi agaragaza ko haba n’ubwo umuntu yirinda kurya kugira ngo bitamutesha umwanya no kwita kuri uwo muntu ari kubaga.
Ati “Iyo mfite nk’uyu murwayi ntabwo nkunda kurya ibintu bintesha umwanya, mba nshaka kumwitwaho byihariye. ”
Mbere agitangira uyu mwuga hari ubwo byamugoraga, bijyanye no kutamenyera ariko uyu munsi, amaze kubimenyera, agafata n’umwanya wo kwiyitaho.
Nubwo hari ahandi ashobora kubona amahirwe atandukanye y’akazi umuntu yakwita ko ari keza kurusha ako arimo, Dr Karekezi yavuze ko yishimira kubaho ubuzima bufite intego bufasha abamukeneye benshi kurusha kurangamira umushahara nubwo na wo iyo ubonetse biba ari ingenzi.
Ati “Mu minsi ishize ni bwo naganiraga na bagenzi banjye twiganye. Mu bantu barenga 100 twiganaga 20 ni twe tukiri gukora ubuvuzi. Abandi bagiye mu yindi mirimo. Abaganga hari ikintu bahuje, ni umuhamagaro urenze amafaranga ahubwo baba bashaka kwita ku baturage.”
Yakomeje avuga ko iyo “umuturage ukorera nka Nyabugogo angezeho afite ikibyimba mu mutwe nkamufasha kukivanamo agasubira mu kazi, ibyo ni byo bituma numva mbayeho ubuzima Imana ishaka. Ndavuga nti ‘aha ni ho hantu heza ho kuba.”
Yabaye mu bihugu byinshi yagombaga kuba yakorera mu bindi bihugu, ariko yararebye abona nta cya musumbira u Rwanda, ko yakwicwa n’irungu na cyane ko umuryango we wose uba mu Rwanda.
Dr. Karekezi yavuze ko mu by’ingenzi bibangamiye ubuzima bw’ubwonko butuma umuntu ashobora kubagwa birimo gukomereka umutwe n’urutirigongo, umuntu yagize ink’impanuka y’imodoka, uwahanutse ahantu, uwakubiswe n’ibindi. Ibi byihariye 80% by’abarwayi bakira.
Impanuka za moto n’iz’amagare ziri mu biyoboye ibindi bituma umuntu ashobora kubagwa ubwonko.
Izindi ndwara zijyanye n’izifata urutirigongo bitewe n’uko amagufa yarwo ari gusaza (degenerative disk) bikaba byatuma ibice by’umubiri bidakora neza, ibibyimba, stroke n’izindi.
Ibibyimba bikunze gufata ubwonko cyane ni ibizwi nka ‘meningioma’. Bikurira mu gice cy’umubiri kirinda ubwonko kizwi nka ‘meninge’.
Dr. Karekezi yavuze ko ibi bibyimba bikunze gufata cyane abagore kurusha abagabo. Impamvu ni uko bishingira ku misemburo ya kigore izwi nka ‘estrogen na ’progesterone’ igenzura ibijyanye no gutwita.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!