Ubusanzwe Oxytocin ni umusemburo ufasha mu gihe cyo kuvuka k’umwana no kumwonsa, ariko unafite imimaro myinshi mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology ) harimo n’imyitwarire ya muntu ndetse n’amarangamutima agira. Witwa uw’urukundo kuko akenshi ukunda kuvuburwa mu gihe umuntu atuje.
Nyuma yo kugenzura ibimenyetso byose bivuga kuri uyu musemburo, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya St George mu Bwongereza, basanze imikorere ya Oxytocin ifite uruhare rukomeye mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubireka no kurinda abahoze babikoresha kubisubiramo.
Inyigo yakozwe n’itsinda riyobowe na Dr Alexis Bailey, ritangaza ko uyu musemburo wakwibandwaho mu nyigo zo gukora imiti ifasha abantu bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge.
Gufata ibiyobyabwenge bikangura inzira z’ubwonko zitera ibyishimo, bigatuma uwabikoresheje yifuza kongera, ariko uko umuntu akomeza kubikoresha ubwonko buramenyera bigasaba ko yongera ingano y’ibyo yafataga kugira ngo abone ibyishimo nk’ibyo yabonye mbere.
Dr Alexis Bailey wanditse iyi nyigo agira ati ”Ibyo twabonye mu bushakashatsi byerekana ko umusemburo wa oxytocin uzaba umuti w’ingirakamaro mu kurinda abantu kongera kwishora mu biyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko mu gihe ibimenyetso bigaragara,igitekerezo cyo gutangira gukora inyigo mu gushaka uko uyu musemburo wakoreshwa nk’umuti gifite ishingiro.



















TANGA IGITEKEREZO