Ku Isi hose abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bagera kuri miliyoni 27 bakaba bangana na 50% by’abakozi bose bo mu rwego rw’ubuvuzi.
OMS igaragaza ko hari icyuho cy’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko mu baforomo, abaforomokazi n’ababyaza cyane cyane mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Aziya na Afurika.
Kugira ngo ibihugu byose bibashe kugera ku ntego ya gatatu mu z’Iterambere Rirambye ku byerekeye ubuzima n’imibereho myiza, OMS igaragaza ko hakenewe miliyoni icyenda z’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza b’inyongera kugeza mu 2030.
Aba bakozi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima, kurwanya indwara no gutanga serivisi z’ibanze z’ubuvuzi nyamara mu bibazo bibugarije haracyarimo kuba badahembwa bijyane na serivisi batanga.
Mu Rwanda umwuga w’ubuforomo watangiye kugira imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mbere amasomo y’Abaforomo n’Abaforomokazi yatangwaga ku rwego rwa A2 (icyiciro cy’amashuri yisumbuye) ariko ubu atangwa kugeza ku rwego rwa PhD.
Mu 1995 mu Rwanda hari abaforomo batagera kuri 400, uyu munsi hari abagera ku bihumbi 14.227, icyakora abari mu mwuga bagera ku bihumbi 13. Abagore ni 9239 naho abagabo ni 4988. Ababyaza bagera ku 2110 barimo 1576 b’abagore na 534 b’abagabo.
Nubwo bigaragara ko ibyagezweho mu buryo bw’imibare mu gihe gito ari byiza, haracyari icyuho kinini ugereranyije no kuba Abanyarwanda bageze kuri miliyoni hafi 14.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, yavuze ko “icyuho kigaragara iyo ugeze mu bigo by’ubuvuzi urebye imibare y’abarara amazamu, umubare w’abaforomo ku barwayi kandi ko bigira ingaruka kuri serivisi zitangwa.”
Mu bijyanye n’imyigire haracyari byinshi byo kuzamura kuko kwigisha umuforomo mu Cyiciro cya ‘Bachelors’, ikiguzi cyabyo kigera kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ine kimara.
Ni mu gihe Abanyarwanda bashobora kwiyishyurira icyo kiguzi ari bake cyane ko n’ubashije kwiga iyo agiye mu kazi ahabwa umushahara muto.
Gitembagara yagize ati “Usanga umuforomo ahembwa ibihumbi 197 by’amafaranga y’u Rwanda, iyo uyagereranyije n’ishoramari yakoze yiga, ubona kugira ngo azagaruze byatwara imyaka hagati y’irindwi n’umunani.”
Yakomeje agira ati “Igishoro muri iyu mwuga kiba gito ku muntu ku giti cye, ku muryango no kuri guverinoma. Icyo twasaba ni uko hakwiyongera igishoro muri uyu mwuga wacu by’umwihariko mu buryo bw’ubushakashatsi.”
Umuziga Providence, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko hari abagitinya kwinjira muri uyu mwuga kubera imiterere yawo, bigatuma umubare wabo ukomeza kuba muto.
Yavuze ko ari umwuga usaba ubwitange buhagije ukabamo n’ibibazo igihe hari ibitagenze neza mu gihe cyo gutanga serivisi. Ibyo ngo bituma hari abatinya kuwinjiramo kubera ingaruka nk’izo.
Umuziga na we yagarutse ku kibazo cy’imishahara avuga ko ikiri hasi ugereranyije n’uko byagombye kuba bimeze.
Ati “Si mu buvuzi gusa ubuzima bwarahenze. Iyo ubuzima buhenze birumvikana ko hari igikwiye kongerwaho ku mushahara wabo ariko Minisiteri y’Ubuzima hari uko igerageza kubongerera ubushobozi. Hejuru y’umushahara hari inyongera bahabwa ijyanye n’uko baba bakoze.”
Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza, uyu mwaka igaragaza ko bafatiye runini ahazaza h’urwego rw’ubuzima ku Isi (Our nurses, our future).
Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza wizihizwa ku wa 12 Gicurasi hazirikanwa Florence Nightingale wavutse kuri iyi tariki mu Butaliyani, akaba yarapfiriye mu Bwongereza mu 1910. Ni we watangije uyu mwuga mu buryo buteye imbere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Uwinkindi François, kuri uyu wa Kane, yashimye uruhare rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza.
Yavuze ko ari bo bavura abarwayi uhereye mu bigo nderabuzima bakaba baranatangiye kwinjira mu bushakashatsi. By’umwihariko ngo bagize uruhare mu bwakozwe ku ndwara zitandura bwagaragaje ko 18,6% by’Abanyarwanda bafite imyaka 18 kugeza kuri 69 bafite umuvuduko w’amaraso, 3% barwaye diabète naho 14,6% bakagira umubyibuho ukabije.
Mu 2016/2017 umuforomo umwe yitaga ku baturage 1.094 naho mu 2021 yabarirwaga 1198 mu gihe byifuzwa ko bazaba bageze kuri 800 mu 2024.
Leta yafashe ingamba zigamije kongera abakora mu rwego rw’ubuzima ihereye ku kongera gusubizaho amashuri yigisha abafasha b’abaforomo ku rwego rw’ayisumbuye.
Hongerewe kandi ubushobozi mu bitaro by’icyitegererezo kugira ngo abiga ubuvuzi babone aho bimenyerereza umwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!