00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa IQ Digita Africa igiye gukoresha AI mu gusuzuma indwara zitandura mu Rwanda

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 2 October 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Ikigo gifite inkomoko mu gihugu cya Afrika y’Epfo, IQ Digita Africa gitanga serivisi zo gusuzuma indwara zitandura hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), cyatangaje ko kigiye kuzana ibikorwa byacyo mu Rwanda mu rwego rwo kongera ubukangurambaga mu gupima indwara zitandura no kugabanya ibyago by’impfu ziziturutseho.

Iki kigo kizajya gikoresha ikoranabuhanga aho imashini zabugenewe zizajya zizuzuma umubiri w’umuntu wose ( body check-up), noneho gishakishe ahari ibimenyetso by’indwara zitandura mu mubiri.

Zimwe mu ndwara izi mashini zizajya zishobora kubonera ibimenyetso harimo nka; diabetes, umuvuduko w’amaraso, impyiko, umutima ndetse na kanseri zitandukanye.

Undi mwihariko w’iri koranabuhanga ni uko rizahuzwa n’ibitaro ndetse n’inzego z’ubuzima mu gihugu ku buryo amakuru y’ibimenyetso by’indwara zitandura azajya agaragara kuri buri mu muntu wisuzumishije azajya ahita agera ku bitaro ndetse n’inzego z’ubuzima zibishinzwe.

Mu nama ya Africa Health Tech Summit iri kubera i Kigali yahuje abakora mu mu ikoranabuhanga mu buvuzi n’inzengo za Leta, IQ Digita Africa iri mu bigo byagaragaje ikoranabuhanga rigamije gushakira ibisubizo biri mu rwego rw’ubuzima.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa IQ Digita, Dr. Karabo Maleka yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rifasha inzego z’ubuzima kumenya abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara no kwicwa na zimwe mu ndwara zidandura maze habeho kubakurikirana mu buryo bw’umwihariko kugira ngo babe bavurwa.

Ati “Iri koranabuhanga rizajya rikora mu buryo ufite ibyago byinshi hangendewe ku bimenyetso yagaragaje ari we uzajya yitabwaho cyane.”

Yavuze ko iyo icyuma gisuzumye umuntu gitanga ikimenyetso mu buryo butatu; ikimenyetso kiri mu ibara ry’icyatsi kibisi bivuze ko uwo muntu aba ntakibazo afite, igitanga ikimenyetso cy’umuhondo biragaraza uwo muntu ibimenyetso afite bidakanganye n’igitanga ikimenyetso cy’umutuku bizaba bisobanura ko uwo muntu afite ikibazo gikomeye.

Ati "Ayo makuru y’umuntu uri mu mutuku azajya ahita agera ku baganga mu bitaro ndetse n’inzego z’ubuzima na zo zihite zibimenye ubundi uwo muntu akurikiranwe yitabweho n’abaganga".

Maleka akomeza avuga ko ubu buryo buzatuma inzego z’ubuzima zigira amakuru ya nyayo ku miterere y’indwara zitandura mu gihugu bityo bizifashe mu gufata ingamba zo kuzihashya.

Bizoroshya kandi uburyo abantu bagerwaho na serivisi zo kwisuzumisha izi ndwara, binagabanye ikibazo kiri ku Isi hose cy’abaganga bacye bo kohereza mu bikorwa byo gusuzuma izi ndwara.

Ati “Bizatuma abantu batongera gutonda imirongo bashaka serivisi zo kwisuzumisha. Bizatuma kandi ntawongera gupfa agitegereje ko agerwaho ngo avurwe kuko ubu buryo buzatuma abafite ikibazo cyihurirwa ari bo bazajya baherwaho bavurwa. Twubatse kandi n’uburyo amakuru y’abantu azajya abikwa mu buryo bwizewe".

Kugeza ubu IQ Digita Africa yamaze guhabwa ibyangombwa na Rwanda FDA cyemeza ko imashini zabo zemewe gukorera mu Rwanda.

Hari n’Abanyarwanda umunani bamaze guhabwa amahugurwa ku mikorere y’iryo koranabuhanga ku buryo ku ikubitiro, ari bo basafasha IQ Digita Africa gutangiza ibikorwa mu gihugu.

Hazakurikiraho kwandikisha ikigo no kwegera inzego zitandukanye zizagira aho zihurira n’ibikorwa byabo maze bagirane amasezerano y’imikoranire.

IQ Digita Africa iri mu bigo byagaragaje ikoranabuhanga mu buvuzi mu nama ya Africa Health Tech Summit iri kubera i Kigali
Izi mashini zizoroshya kandi uburyo abantu bagerwaho na serivisi zo kwisuzumisha indwara zitandura
Izi mashini zizajya zikoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano
Umuyobozi wa IQ Digita, Dr. Karabo Maleka yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rifasha inzego z'ubuzima kumenya abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara no kwicwa na zimwe mu ndwara zitandura
Zimwe mu ndwara izi mashini zizajya zishobora kubonera ibimenyetso by'indwara nka diabetes, umuvuduko w'amaraso, impyiko, umutima ndetse na kanseri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages