Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri mu rugendo iri tsinda ry’abantu 13 rikorana n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika bakoreye mu karere ka Rubavu mu gukora ubuvugizi ku mishinga yatewe inkunga n’uwo muryango mu bijyanye n’ubuzima.
Basuye ibikorwa byashyizweho na Leta y’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Ebola mu karere ka Rubavu.
Umuyobozi wungirije wa UN Foundation, Peter Yeo ari na we uyoboye iri tsinda yatangaje ko ibikorwa remezo byashyizweho mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Ebola byashimangiye icyizere u Rwanda rufitiwe n’imiryango itandukanye.
Ati“Ibi bigaragaza icyizere u Rwanda rugirirwa n’imishinga y’umuryango w’Abibumbye irimo UNICEF mu bikorwa byo gufatanya n’abaturage mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Ebola mu Rwanda. Buri wese akwiriye kubishimirwa kuba Ebola itarashoboye kugera mu Rwanda kandi hari urujya n’uruza rw’abantu benshi n’ahari Ebola.”
Yakomeje avuga ko yatunguwe n’ukuntu u Rwanda rwabashije gukumira icyorezo cya Ebola n’ukuntu imipaka ya Rubavu inyuramo abantu benshi bajya cyangwa bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Natunguwe n’ubwinshi bwabambukiranya umupaka uburyo ari benshi kandi bihuta, nagenze mu bihugu byinshi ariko ibyo nabonye hano nta handi nabibonye, ikirenze ibyo ni uburyo u Rwanda rufatanyije n’imiryango mpuzamahanga bashoboye guhagarika Ebola ku mupaka nkuyu unyurwaho n’abantu benshi.”
Ebola yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga 2018. Kugeza mu mpera z’umwaka ushize yari imaze guhitana abantu bibiri.
Ibyo byatumye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifata ingamba zitandukanye zo gukumira icyo cyorezo. Hubatswe ibyumba abakekwaho icyo cyorezo bashyirwamo ku mipaka ya Rubavu na Rusizi ndetse hatangizwa n’ubukangurambaga bwo gukangurira abanyarwanda kwirinda icyo cyorezo.
Indi ngamba ni ugushyiraho aho gukarabira ku mupaka n’iy’ubukangurambaga bwiswe ‘Umurinzi’ bugamije gukingira abagera ku 200 000 biganjemo abakora ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC.



















TANGA IGITEKEREZO