Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga imyaka icumi uru rugaga rumaze rushinzwe.
Nubwo byanyuze mu nzira zigoye, kuri ubu urugaga rubarura ko rufite abakora mu mirimo ishamikiye ku buvuzi bafite ibyangombwa bibemerera gukora bagera ku 6300.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye ku Buvuzi, Maj (Rtd) Gasherebuka Jean Damascène, yagaragaje ko nubwo mu gihe cy’imyaka icumi rwagerageje guhuza abanyamwuga, hakiri imbogamizi z’abakora ubuvuzi batari abanyamwuga.
Ati “Hari abantu bagikora umwuga w’ubuvuzi kandi batarabyize bakiyitirira imyuga. Ibyo ni ibyo gushyiramo imbaraga nk’urugaga, kugira ngo tubahagarike kuko bashobora guteza ibibazo ku babagana.”
“Buriya umurwayi we yumva umuntu yiyita muganga akagira ngo koko ni we. Turashaka gushyira imbaraga mu bigo by’ubuvuzi ngo bikoreshe abafite ubwo burenganzira. Ikibabaje usanga hari abakoresha bagifite abantu bakoresha kandi badafite ibyangombwa bibemerera gukora.”
Yagaragaje ko hari abandi bahimba impapuro z’uko bize cyangwa bemerewe gukora, ibintu bishobora guteza ingaruka ku bakenera serivisi z’ubuvuzi.
Yasabye abakoresha kurushaho kugira amakenga ku bakozi bakoresha muri serivisi z’ubuvuzi kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababagana.
Ati “Umukoresha abishatse ntabwo byabaho ariko usanga impamvu bamwe bakibikora ari uko baba babahemba make. Aho navuga ko hakiri ikibazo kugira ngo abantu bakoreshe abakozi babifitiye ubushobozi.”
Yasabye ko ingaga z’abakora imirimo itandukanye zikwiye kujya zigira uruhare mu gutanga ibyangombwa bibemerera gukora umwuga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bwakinyamwuga.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ishami ry’Iterambere ry’abakora mu nzego z’Ubuvuzi, Dr Minelas Nkeshimana, yagaragaje ko MINISANTE yishimira uruhare rwa RAPHC mu gutanga serivisi nziza mu buvuzi kandi ko izakomeza gukorana narwo mu kwimakaza itangwa rya serivisi zifite ireme.
Yavuze ko Minisante izakomeza gukorana n’urugaga muri gahunda zitandukanye zirimo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage zirimo n’uburwayi bwihariye bukunze gusaba inzobere.
Urugaga rugizwe n’abantu bakora mu mirimo y’ubuvuzi itandukanye igera kuri 26, aho rugenzura niba abakora mu buvuzi bujuje ibisabwa, ireme rya serivisi batanga n’ibindi.








Ibitekerezo 0