Abagabo kandi baributswa ko uruhare rwabo ruzafasha mu gukumira igwingira ry’abana rikigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo, hatangijwe icyumweru cyahariwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, cyatangirijwe mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiriye gupfa abyara”, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzuma bikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Uwariraye Parfait yasabye abagabo kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi ndetse n’umwana.
Yagize ati “Uruhare rw’umugabo ni ingenzi kandi ni ngombwa, ni inshingazo ze kwita ku mugore utwite akamuherekeza mu gihe cyo kwipimisha; mu gihe cyo kubyara ndetse akanakomeza kumuba hafi na nyuma yo kubyara, mbese yumve ko gukurikirana ubuzima bw’umwana bimureba.”
Yakomeje asaba abagabo guhwiturana hagati yabo kugira ngo bafatanye muri iyi gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagabanywa imfu zabo bombi.
Umwe mu batuye umurenge wa Cyanzarwe yabwiye IGIHE ko abagabo bumva ko barebwa n’ubuzima bw’umwana ari bake, icyakora ngo iyi myumvire ihindutse hari icyo byahindura nk’uko babisobanuriwe.
Yagize ati “Ubundi abagabo benshi bumva ko akazi kabo ari ugushaka amafaranga; kumubwira gukurikirana umugore we utwite aba yumva nyine bireba uwo mugore, yewe n’umwana ni nyina uba agomba kumukurikirana. Dufatanyije nk’uko babitubwiye, ntabwo igwingira cyangwa abagore bapfa byakomeza kubaho.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique, nawe yashimangiye ko bagiye kwegera abagabo babashishikariza gufatanya n’abagore mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi iganisha ku igwingira.
Muri iki cyumweru kizasozwa kuwa 18 Ugushyingo, ababyeyi batwite barakangurirwa kwisuzumisha no kwegera abaganga hakiri kare mu gihe hari ikibazo bagize, nanone barashishikarizwa kurya indyo yuzuye.
Mu bindi bikorwa bizibandwaho harimo gutanga ikinini cya Vitamin A ku bana, ikinini cy’inzoka, gusuzuma imirire y’abana, gukingira imbasa ndetse no gutanga serivise zo kuboneza urubyaro.
Ubushakashatsi bw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bwo mu mwaka wa 2020 (DHS2020), bugaragaza ko ababyeyi 203 aribo bapfa babyara mu babyeyi 100,000 babyaye, ni mu gihe abana 19 aribo bapfa bavuka mu bana 1000 bavutse.
Imwe mu mpamvu y’izi mfu, ni ababyaza bakiri bake; niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kongera ababyaza mu rwego rwo kugabanya izi mfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!