00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku ruhare rwa tatouage mu gutera kanseri yo mu maraso

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 June 2024 saa 09:27
Yasuwe :

Itsinda ririmo umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Lund mu Busuwisi, Christel Nielsen, rigiye gukora ubushakashati bwimbitse ku kuba gushyiraho tatouage hari aho bihuriye no kurwara kanseri yo mu maraso izwi nka ‘lymphoma’.

Ni nyuma y’uko abashakashatsi bo muri iyi kaminuza bakoze ubushakashatsi bwo kureba niba gushyiraho tatouage bidatera kurwara cancer yo mu maraso bakabura ibimenyetso bifatika bibyemeza.

Aba bashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu 12000, 3000 muri bo bari barwaye kanseri yo mu ma maraso kandi bafite tatouage ku mibiri yabo.

Aba bashakashatsi banzuye ko kugira tatouage biri mu bishobora gutera kanseri gusa bashimangira ko nta kimenyetso kigaragaza ko tatouage itera kanseri yo mu maraso kuko abakoreweho ubushakashatsi bari bageze mu myaka y’izabukuru ndetse bamwe muri bo banywa itabi, kandi nabyo biri mu bishobora gutuma umuntu yibasirwa n’ubu bwoko bwa kanseri.

Bavuze ko kugira ngo byemezwe ko tatouage itera kanseri hakwiriye gukorwa ubundi bushakashatsi.

Christel Nielisen avuga ko hari itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Lund rigiye kubikurikina byimbitse ngo bamenye niba kurwara kanseri yo mu maraso byaterwa no gushyiraho tatouage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages