Nyuma y’aho Abanyeshuri babiri baturutse mu Rwanda bakererejwe gutangira ishuri igihe cy’iminsi 21 ngo babanze bapimwe neza Ebola, ubuyobozi bwasabye imbabazi kubera inkeke bwateye abaturage baturanye n’ishuri rya Howard Yocum muri leta ya New Jersey.
Umuyobozi w’amashuri yo muri ako gace Beth Norcia yasabye imbabazi avuga ko ko batigeze bita ku kuntu bizatera ubwoba abazabyumva nyuma y’iyo baruwa, ko icyari kibaraje ishinga ari ubuzima bw’abana biga muri ako Karere.
Mu ibaruwa umuganga Mary Beth Pokusa wo muri ako gace yoherereje icyo kigo cy’ishuri n’ikinyamakuru NBC yababujije kwemerera abo Banyarwanda gutangira ishuri bataramara iminsi 21 bapimwa Ebola n’ubwo nta kimenyetso na kimwe cya Ebola abo banyeshuri bagaragazaga.
Iyo baruwa yagiraga iti: “Amabwiriza mashya avuga ko buri wese winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aturutse mu bihugu birimo Ebola agomba gupimwa umuriro mu gihe cy’iminsi 21, akazajya apimwa umuriro inshuro eshatu ku munsi.”
Ibi byatumye abaturanyi b’abo babyeyi batangira kugira urwikekwe, bibaza ko abo bana koko baba bafite indwara ya Ebola, mu gihe nyamara mu Rwanda nta Ebola iharangwa, ari na kimwe mu byatumye benshi bibaza impamvu abo bana bakererejwe gutangira amasomo.
Pokusa yari yavuze ko kuba u Rwanda ruherereye kure cyane y’ibihugu byibasiwe na Ebola bidakuraho gukeka amababa abaruturutsemo.
Yavuze ko abo bana b’Abanyarwanda bagomba guhozwaho ijisho mu gihe cy’iminsi 21, bakajya bafatwa ibizamini inshuro eshatu ku munsi, ngo harebwe ko batagaragaza ikimenyetso na kimwe cya Ebola, icyo bazagaragaza nyuma y’iyo minsi kikazafatwa nk’indi ndwara.
Kugeza ubu, Ebola imaze guhitana umuntu umwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ikaba imaze guhitana abasaga 4500 ku isi by’umwihariko muri Afurika y’Uburengerazuba.



















TANGA IGITEKEREZO