Abanyeshuri babiri baturutse mu Rwanda bakererejwe gutangira ishuri igihe cy’iminsi 21 ngo bapimwe neza ko badafite Ebola nubwo nta bimenyetso byayo bafite mu ishuri rya Howard Yocum muri leta ya New Jersey.
Mu ibaruwa umuganga wo muri ako gace yoherereje icyo kigo cy’ishuri n’ikinyamakuru NBC yababujije kwemerera abo Banyarwanda gutangira ishuri bataramara iminsi 21 bapimwa Ebola.
Iyo baruwa iragira iti ”Amabwiriza mashya avuga ko buri wese winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) aturutse mu bihugu birimo Ebola agomba gupimwa umuriro mu minsi 21. Tuzajya dupima abo bana umuriro inshuro eshatu ku munsi.”
Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu abo bana bazakerezwa gutangira amasomo kimwe n’abandi kandi bizwi ko nta Ebola irangwa mu Rwanda.
Avuga ko bagiye guhozwaho ijisho ku buryo nibagaragaraho ikimenyetso na kimwe cyenda gusa n’icya Ebola bazahita bagarurwa mu Rwanda.
Ati” Bazakomeza ibikorwa byabo bisanzwe nibagumana ubuzima buzira umuze mu minsi 21, nta Ebola bazaba bafite. Nibarwara nyuma y’iyo minsi bazaba barwaye ikindi kitari Ebola, ariko nibagaragaraho umuriro mwinshi muri iyo minsi bazahita basubizwa aho bakomoka”
Bryan Huff uvura abanyeshuri bo mu kigo cya Yocum avuga ko iyo baruwa yateje impagarara mu babyeyi b’abana barererwa muri icyo kigo.
Ati”Ababyeyi benshi bari bagiye kuvana abana babo mu ishuri kandi kugeza n’ubu baracyahangayitse “
Ubwo Ebola yagaragaraga bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika benshi mu baturage batangiye guheza abaturutse muri Afurika hatitawe ku gihugu baturukamo.
Ikigo cya USA gishinzwe gukumira Ibiza CDC kivuga ko iyo umuntu amaze iminsi 21 atagaragaza ibimenyetso bya Ebola ntayo aba arwaye.
Kugeza ubu Ebola imaze guhitana umwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO