Itsinda ry’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa kane ryabaze umusore w’imyaka 17 wari ufite igitsina giteye nk’urubuto rw’umwembe, bagisubiza ingano nk’iy’iby’abandi bagabo.
Ikinyamakuru The Daily Mirror kivuga ko uwo musore atashoboraga gukora siporo, imirimo ivunanye n’imibonano mpuzabitsina.
Abaganga bamuvuye bavuga ko ari bwo bwa mbere bari bumvise umuntu usaba ko bamugabanyiriza ingano y’igitsina.
Rafael Carrion, umuganga w’imyanya urwungano rw’inkari muri kaminuza ya South Florida avuga ko uwo musore yaje avuga ko ashyukwa buri kanya kubera imiterere y’igitsina cye yatumaga amaraso agitembera ku buryo bworoshye.
Abaganga bakoresheje uburyo basanzwe bakoresha inkovu z’aho yasiramuwe baheraho babaga impande zombie z’igitsina zari zibyimbye.
Abaganga bemeza ko ari ubwa mbere ku Isi habagwa igitsina gabo.
Bukuru JC



















TANGA IGITEKEREZO