00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Utanze amaraso aba avuye byibuze indembe eshatu"

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 16 June 2013 saa 04:55
Yasuwe :

Impuguke zo mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso RBC/NCBT, zitangaza ko iyo umuntu atanze amaraso aba atanze umuti w’indembe eshatu zihabwa amaraso ye.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku Isi kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso Senyana Florent, yatangaje ko uwo ari we wese utanze amaraso aba abaye incungu y’ubuzima bw’abarenze umwe.
Senyana agira ati “Gutanga amaraso ni igikorwa kidahendesha uyatanze, ariko (…)

Impuguke zo mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso RBC/NCBT, zitangaza ko iyo umuntu atanze amaraso aba atanze umuti w’indembe eshatu zihabwa amaraso ye.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku Isi kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso Senyana Florent, yatangaje ko uwo ari we wese utanze amaraso aba abaye incungu y’ubuzima bw’abarenze umwe.

Senyana agira ati “Gutanga amaraso ni igikorwa kidahendesha uyatanze, ariko kigaragaza ubugiraneza bushingiye ku gutanga ubuzima ku ndembe. Bityo umuntu utanze amaraso abarwa nk’intwari, kuko aba akijije ubuzima bitamusabye ikiguzi.”

Uyu munsi mpuzamahanga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Gutanga amaraso ni impano irengera ubuzima”, wijihirijwe mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, kuko ari ho hagaragaye abagiraneza benshi bafashisha amaraso kurusha ahandi mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndagijimana Uzziel yashimiye abaturage bo muri aka karere, by’umwihariko abaturiye mu Murenge wa Mugesera ku bw’umuco w’ubugiraneza ufitiye Isi yose akamaro.

Dr Ndagijimana yongeye ho ko uretse muri uyu murenge, Abanyarwanda bose muri yusange bamaze kumenya agaciro ko gufashisha amaraso kuko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu byitabira gufashisha amaraso ku Isi.

“Nubwo mu Rwanda no ku Isi yose abakenera amaraso bakirenga amaraso atangwa n’abagiraneza, turashimira Abanyarwanda ko bagaragza ko bafite ubushake bwo gutabara.” Ibi ni ibyatangaje na Dr Ndagijimana.

Nyuma y’ubutumwa bwinshi bwatangiwe mu mbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso, RBC/NCBT yahembye ababaye indashyikirwa mu gutanga amaraso inashishikariza n’abataragira uwo mutima kubitinyuka.

Bahemba abatanze amaraso inshuro nyinshi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndagijimana Uzziel
N'abanyeshuri bari bitabiriye

Foto: Ntawitonda JC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages