00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mbuto n’imboga zakurinda indwara z’umutima

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 14 June 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Nubwo abantu bitabira kurya amoko y’imboga n’imbuto atanu buri munsi, munsi y’umwe muri batanu ni we urya izirimo intungamubiri za Flavonols zizwiho kurinda indwara zifata umutima.

Ubushakashatsi bwayobowe Gunter.GC Kuhnle, inzobere mu mirire, bujya hanze ku wa 8 Kamena 2026, bwerekanye ko umuntu uri munsi y’umwe muri batanu, ari we witabira kurya amagarama 500 ya flavonols ku munsi.

Flavonols ni intungamubiri zirinda umutima, wazibona muri pomme ziryanywe ibishishwa, amashaza, inkeri, imizabibu na cocoa zivamo chocolats. Izi ntungamubiri ziboneka kandi mu cyayi cy’ibara ry’icyatsi n’umukara

Byagaragaye ko kugera ku barya amoko y’imboga n’imbuto atanu ku munsi, bafite intungamubiri za flavonol ziri hasi cyane, kandi ntako baba batagize. Ubushakashatsi bwanzuye ko ubwoko bw’imbuto ziribwa nacyo ari ikintu cyo kwitabwaho.

Ubushakashatsi butandukanye bwabanjirije ubu, bwagaragaje ko izi ntungamubiri zirinda umutima, kuko zifasha imitsi itwara amaraso kugira ubuzima buzira umuze, ibyemezwa na Gunter.GC Kuhnle, inzobere mu mirire muri kaminuza ya Reading yo mu Bwongereza.

Kuhnle avuga ko nubwo kurya imbuto z’amoko atanu buri munsi ari ingenzi, kwita ku bwoko runaka nabyo bikenewe.

Usibye flavonols, akomeza avuga ko umubiri ukeneye vitamins n’imyunyu ngugu, n’intungamubiri za caretenoids zisangwa mu mbuto nk’imyembe, ipapayi, kiwi na karoti.

Cheng-Han Chen, inzobere mu buzima bw’umutima muri MemorialCare Saddleback Medical Center, iri California, avuga ko niba abantu bagirwa inama yo kurya ubwoko butanu bw’imboga n’imbuto buri munsi, ariko ntibabone intungamubiri za flavonols zihagije zirinda indwara z’umutima, hakenewe ubundi bukangurambaga bubigisha amafunguro akungahaye cyane kuri izi ntungamubiri.

Ati “Usibye ibi, abantu bakwiye kumenya ko imbuto n’imboga zikungahaye ku zindi ntungamubiri nka vitamines, imyunyungugu na fibre [...] ndabasaba ko barya ubwoko bwinshi butandukanye bw’imbuto n’imboga bushoboka kugira ngo barinde indwara zifata umutima.”

Chen ahamya ko ubwoko butanu bw’imboga n’imbuto bidahagije ngo bikurinde.

Imbuto za pomme zikungahaye kuri flavonols

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages