Zipline Rwanda ni sosiyete ikoresha indego nto zitagira abapilote (drones) mu kohereza amaraso, imiti n’ibindi bikoresho bikoreshwa kwa muganga, mu bigo nderabuzima n’amavuriro atandukanye mu Rwanda, aho mu myaka itanu imaze itangiye yohereje drones inshuro ibihumbi 200 mu bigo nderabuzima birenga 350 itangamo serivisi.
Umunya-Zimbabwe, Jongwe, ukuriye Sosiyete ya Becs Ltd icuruza ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda, yavuze ko Zipline Rwanda ari igitekerezo cyiza cyazanye impinduka mu buvuzi kuko itanga serivisi zikora ubutabazi bwihutirwa mu bitaro.
Ati “Nifuza ko ubu bufasha buhabwa ibitaro hifashishijwe ikoranabuhanga rya drones bwagezwa no mu bindi bihugu bya Afurika kubera ko bifite akamaro kanini, ni ibintu bitangaje, ni ibintu guverinoma zitandukanye zagakwiye gushoramo imari, u Rwanda rwakoze akazi gakomeye nifuza ko n’ibindi bihugu bya Afurika byarufatiraho urugero.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Sanitas Hospital byo muri Tanzania, Ezekiel Sai, wari witabiriye inama ya RGHS avuga ko yize byinshi agiye kujyana iwabo muri Tanzania ariko icyamutangaje kurushaho ari imikorere ya Zipline aho yasabye ko bibaye byiza yagera no mu gihugu cye.
Ati “Iri koranabuhanga narikunze cyane, uburyo aba bantu (bo muri Zipline) bakorera hamwe, serivisi batanga biratangaje cyane, nifuza ko ibi byatangira no gukoreshwa muri Tanzania, kuko abatuye mu bice by’ibyaro babasha kubona ubuvuzi bwiza n’imiti bitagoranye, ni ibintu nakunze cyane.”
Drones zigenda ibirometero 100 ku isaha
Drones zikoreshwa na Zipline Rwanda zigenda ibilometero 100 ku isaha, aho ahantu kure zijya ari mu Karere ka Burera mu bitaro bivura cancer bya Butaro zihakoresha iminota 55. Muri Zipline bakora amasaha 24 mu minsi yose y’icyumweru, barinda ko hari uwakenera ubutabazi bwihutirwa akabubura.
Umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya Zipline mu Rwanda, Daine Munezero Kayigi, avuga ko kugira ngo ibitaro bibone imiti, amaraso cyangwa ibindi bikoresho byo kwa muganga, byohereza ubutumwa bikoresheje WhatsApp, ubutumwa busanzwe bwo kuri telefone cyangwa se bagahamagara, bakavuga ibyo bakeneye maze mu minota mike bikaba bibagezeho.
Blessings Kamombe ukomoka muri Zimbabwe ukorera sosiyete ya Baltell yo mu Buhinde igiye kuzana imodoka zivurirwamo abantu mu Rwanda, yavuze ko yajyaga yumva bavuga Zipline atarabona ibyo ikora ariko yashimishijwe no kibona akamaro igirira abarwayi.
Ati “Birashimishije kubona muri Afurika hari ibitekerezo byiza nk’ibi, nanyuzwe cyane no kumva uko bajyana amaraso ku bitaro ku buryo ku munsi bashobora koherereza drones inshuro zigera kuri 200, ni igikorwa gikomeye cyane, najyaga mbibona abantu babivuga kuri twitter ariko byanshimishije kuba naje kubyirebera, Zipline mukomereze aho.”
Umunya-Zimbabwe, Walter Muparadzi, we yagize Ati “Twatangajwe cyane no kubona ukuntu ikoranabuhanga riri guhuzwa na serivisi z’ubuzima kugira ngo abarwayi bavurirwe ku gihe. Kuva batangira kutwereka uburyo batiri za drones zikora, uko drones zigenda, uko bakorana n’amavuriro mu Rwanda hose byatangaje kandi biranshimisha cyane.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!