Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwandu bwinshi, zinakomeje kugira umubare w’abapfa biyongera kuko ubu bageze ku 5138 biganjemo abo muri Leta ya New York.
Perezida Donald Trump aherutse kuburira abaturage b’igihugu cye ko mu byumweru bibiri biri imbere ibintu bishobora kurushaho kuba bibi kuko umubare w’abapfa uziyongera nubwo amabwiriza yose yashyizweho yo kurwanya iki cyorezo yakubahirizwa uko yakabaye.
U Butaliyani bufite abantu 110574 banduye mu gihe abapfuye ari 13155 naho abakize bakaba 16847. Espagne yo ifite abanduye 104118, abapfuye 9387 mu gihe abakize ari 22647.
U Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye, hamaze kugaragara abantu banduye bangana na 82394, abapfuye 3316 mu gihe abakize ari 76426.
Ikindi gihugu gifite ubwandu bwinshi ni u Budage aho bufite abanduye 77981, gusa abapfa bo ntabwo ari benshi kuko bamaze kuba 931 mu gihe abakize ari 18700.
Muri Afurika igihugu gifite ubwandu bwinshi ni Afurika y’Epfo ifite 1380 n’abantu batanu bapfuye mu gihe Algeria ifite ubwandu 847 mu gihe 58 aribo bamaze gupfa.
Muri Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda nirwo rufite umubare munini w’abanduye kuko ari 82, Kenya na 81, Uganda na 44, Tanzania na 20 mu gihe u Burundi bufite abantu babiri.
Ushobora kubona amakuru yose ajyanye na Coronavirus kuri IGIHE unyuze hano



















TANGA IGITEKEREZO