Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya bagaragaye barimo batanu bapimwe bibasiwe kurusha abandi muri Kigali, Bugesera (1), Burera (1), Gatsibo (1), Gicumbi (1) na Nyamagabe (1).
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 4634 bayanduye mu bipimo 468 121 bimaze gufatwa. Muri bo 2789 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 1823 bakirwaye. Abantu 22 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
16.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:5 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Bugesera:1, Burera:1, Gatsibo:1, Gicumbi:1, Nyamagabe:1 pic.twitter.com/GEMivhKPU2
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 16, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!