Minisante yatangaje ko abishwe na Coronavirus kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021, ari abagore bane n’abagabo batandatu.
Abarwayi bashya 754 babonetse mu bipimo 14.393 byafashwe mu masaha 24 yashize. Umujyi wa Kigali ni wo wabonetsemo abanduye benshi, bagera kuri 70.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko mu Karere ka Bugesera habonetsemo abanduye 60, Nyamagabe ni 54, Ngororero na Gicumbi ni 53 mu gihe Uturere twa Rulindo, Kirehe na Ngoma nta murwayi wahabonetse mu bipimo byahafatiwe.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni 12, abagera kuri 20 ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 37.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 564.951 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 44.584 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi.
05.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 4 n'abagabo 6 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women and 6 men who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes et 6 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/lNng68feBT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 5, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!