Imibare ya Minisante yerekanye ko mu masaha 24 yashize, abagabo babiri b’imyaka 70 na 64 bitabye Imana muri Kigali bahitanywe n’iki cyorezo.
Abarwayi bakize biyongereyeho 122, abamaze gukira bagera kuri 18.033 mu gihe abakirwaye ari 1476, barimo 13 barembye. Umubare w’abamaze kwitaba Imana ni 270.
Kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 kandi ku munsi wa gatanu wo gukingira Coronavirus hakingiwe abantu 11.371 biganjemo abamotari, abanyonzi n’abakora mu Rwego rwunganira Uturere mu Mutekano (DASSO), imfungwa n’abagororwa 2300 bo muri Gereza ya Nyarugenge n’abandi.
U Rwanda rumaze gukingira abaturage 220.048 nyuma y’iminsi itanu urukingo rwa Coronavirus rutangiye gutangwa mu gihugu hose.
09.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y'abagabo babiri b'imyaka 70 na 64 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 70 and 64 yo men who passed away in Kigali / Condoléances aux familles de deux hommes de 70 et 64 ans qui sont décédés à Kigali. pic.twitter.com/imskiAt4aq
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!