Abantu bashya banduye babonetse mu bipimo 2444 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 6659 mu gihe muri rusange ibipimo bimaze gufatwa ari 667 894.
Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rivuga ko abarwayi bashya muri Kigali habonetse 84, (bapimwe mu bagenzi bava mu mahanga bahise bashyirwa mu kato no mu biteguraga kwitabira ubukwe), Musanze haboneka 20, Rubavu haboneka 11, Nyabihu habonetse 4, Gakenke haboneka 3, Kayonza haboneka 3, Kirehe habonetse 3, Rwamagana haboneka umwe, Gatsibo haboneka umwe, na Nyagatare haboneka umwe.
Abakize uyu munsi batumye umubare w’abamaze gukira bose uba 5955. Mu masaha 24 ashize nta muntu wahitanywe n’iyi ndwara, bikaba byatumye umubare w’abamaze guhitanwa nayo ukomeza kuba 56. Abakirwaye ni 648.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
13.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 84, (bapimwe mu bagenzi bava mu mahanga bahise bashyirwa mu kato no mu biteguraga kwitabira ubukwe), Musanze: 20, Rubavu: 11, Nyabihu: 4, Gakenke: 3, Kayonza: 3, Kirehe: 3, Rwamagana: 1, Gatsibo: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/up5KxF0ELs
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 13, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!