Itangazo rya Minisante rivuga ko iyi minisiteri yihanganishije "imiryango y’abagore umunani n’abagabo umunani bitabye Imana.”
Kuri uyu wa 19 Kanama 2021, hafashwe ibipimo 11.534 byagaragayemo abanduye bashya 496.
Ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19, nabyo birakomeje aho kuri uyu wa Kane hakingiwe abantu 8.171 bahawe dose ya mbere y’urukingo.
Muri rusange abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 969.734 mu gihe abamaze guhabwa dose ebyiri ziteganywa n’inzego zishinzwe ubuzima ari 410.218.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 22 aribo bajyanywe mu bitaro [kubera ko bari barembye] mu gihe abasezerewe mu bitaro ari umunani. Abarembye bose hamwe ni 42.
Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima arimo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, aho bavuye mu ngo zabo bakibuka kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune ndetse no guhana intera.
19.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 8 n'abagabo 8 bitabye Imana / Condolences to families of 8 women and 8 men who passed away / Condoléances aux familles de 8 femmes et 8 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/4BbF8mdrXl
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 19, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!