Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe muri “Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1, Rubavu:1.’’
Ijanisha ku bicwa na Coronavirus rihagaze kuri 0.8%, mu gihe iry’abandura ari 0.5%.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko umuntu wa mbere yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 6011 bayanduye mu bipimo 635 310 bimaze gufatwa. Muri bo 5596 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo, 365 baracyarwaye mu gihe 50 yabahitanye.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1, Rubavu:1 pic.twitter.com/vqLoWE1Gqr
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 3, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!