Itangazo ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2020, rigaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye i ‘‘Kigali hasanzwe 170 bapimwe mu masoko, Rusizi ni batanu na Rubavu hakuwe babiri.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 4020 bamaze kuyisanganwa, muri bo 1918 barakize, 2086 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe 16 bitabye Imana.
Bitewe n’ubwandu bushya bwiyongera umunsi ku wundi, umubare w’abarwayi bari kwitabwaho kwa muganga wongeye kurenga uw’abakize bagasezererwa.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko mu gufasha abarwayi ba Coronavirus kwivurira mu ngo zabo, abagera kuri 46 bamaze gukira, baranasezererwa nyuma yo gusangwa nta bwandu bagifite.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!