Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 2042 barimo 1119 bakize.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatandatu ryerekana ko mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, abagera kuri 12 bagaragaye i Kigali aho bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Rusizi hasanzwe batatu, i Rubavu ni batatu mu gihe i Nyamasheke hasanzwe babiri.
- Abanduye ni 2042 (Barimo 20 bashya)
- Abakize ni 1119 (Barimo 13 bashya)
- Abakirwaye ni 918
- Abantu batanu bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 269 261 (Ibipimo bishya 5862)
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
01.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Kigali:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi\testing in high risk groups), Rusizi:3, Rubavu:3, Nyamasheke:2 pic.twitter.com/XAIpWmd2iW
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 1, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!