Itangazo rya Minisante ryo kuri iki cyumweru, tariki ya 02 Kanama 2020, ryerekanye ko abagaragayeho Coronavirus mu gihugu bakuwe mu turere twa Rubavu, Kigali, Huye, Kirehe, Muhanga na Ngoma.
Rigira riti “Rubavu: 11 (abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato, Kigali:5 (bahuye n’abanduye), Huye:1, Kirehe:1, Muhanga:1, Ngoma:1”.
Mu bantu 271 894 bose bamaze gupimwa Coronavirus mu Rwanda kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 2062 barayanduye mu gihe 1144 basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira, bakanapimwa bagasangwa nta virusi bagifite mu mibiri yabo, batanu bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
02.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Rubavu:11 (baturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato/returning residents isolated on arrival), Kigali:5 (bahuye n’abanduye/contacts of positive cases), Huye:1, Kirehe:1, Muhanga:1, Ngoma:1 pic.twitter.com/qvWYAkKW7S
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 2, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!