Abantu barindwi bapfuye kuri uyu wa 23 Mutarama 2021 barimo batatu bo mu Mujyi wa Kigali b’imyaka 89,47 na 42 mu gihe abagabo bo ari bane batatu b’i Kigali n’undi umwe w’i Gicumbi. Abagabo bapfuye bari bakuze kurusha abagore kuko barimo umwe ufite imyaka 96, 59, 58 na 50.
Mu barwayi bashya 204 bagaragaye, umubare munini ni uw’i Kigali nk’uko bimaze iminsi bigenda igakurikirwa na Ruhango na Gicumbi. Mu banduye, 72 babonetse Kigali, 62 baboneka Ruhango, : 18 baboneka i Gicumbi, ab’i Rwamagana ni 10, Kirehe naho ni 10, Karongi ni barindwi cyo kimwe na Kamonyi 7, Ngoma ni batanu, Nyagatare ni bane, Nyamasheke na Rubavu ni batatu na Nyamagabe yabonetsemo babiri mu gihe Gisagara ari umwe.
Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kwandura iki cyorezo ni 12647 mu gihe abamaze gupfa bo ari 172. Mu bari barwaye bakize iki cyorezo, imibare yiyongereyeho abantu 135 bagera ku 8319 naho abakirwaye ni 4156.
23.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 72, Ruhango: 62, Gicumbi: 18, Rwamagana: 10, Kirehe: 10, Karongi: 7, Kamonyi: 7, Ngoma: 5, Nyagatare: 4, Nyamasheke: 3, Rubavu: 3, Nyamagabe: 2, Gisagara: 1 pic.twitter.com/5Aw5xyRegm
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 23, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!