Abantu barindwi basanganywe ubwandu bwa Coronavirus kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2020 barimo batanu b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi na babiri bakuwe mu Karere ka Rusizi.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2111 banduye mu bipimo 286 251; abamaze gukira ni 1258 barimo 21 b’uyu munsi mu gihe abakirwaye ari 848. Batanu nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 19 139 791 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 714 236 yahitanye mu gihe 12 279 179 bamaze kuyikira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
06.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Kigali:5 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Rusizi:2 pic.twitter.com/uyr2p17VBB
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 6, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!