Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2020, ryerekanye ko abagaragayeho Coronavirus mu gihugu bakuwe mu duce two mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali.
Rigira riti ‘‘Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:7 (abapimiwe mu duce turi mu kato), Rusizi:7, Nyamasheke:7.’’
Mu bantu 231 186 bose bamaze gupimwa Coronavirus mu Rwanda kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 1710 barayanduye mu gihe 889 basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira, bakanapimwa bagasangwa nta virusi bagifite mu mibiri yabo. Abakirwaye bitabwaho byihariye ni 816 mu gihe batanu bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 15 530 121 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 633 034 yahitanye na 9 446 618 bamaze kuyikira.
23.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:7 (abapimiwe mu duce turi mu kato/testing in areas under lockdown), Rusizi:7, Nyamasheke:7 pic.twitter.com/VDduVtADRz
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 23, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!