Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020, abantu 23 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,330 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,752 mu gihe barindwi ari bo bayikize. Abamaze gukira bagasezererwa mu bitaro ni 907.
Mu barwayi bashya bagaragaye kuri uyu wa Gatandatu, 11 ni abo mu Mujyi wa Kigali (bapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi), mu Karere ka Rubavu habonetse barindwi naho muri Kirehe haboneka batanu.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, hamaze gufatwa ibipimo 238 007.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
25.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:11 (bapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi\testing in villages under lockdown & high risk areas), Rubavu:7, Kirehe:5 pic.twitter.com/wxokNdnjQ1
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 25, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!