Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu duce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali: 18, Rubavu: 19, Kirehe: 1, Nyagatare: 1, Rusizi: 1 na Gakenke: 1.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 6084 bayanduye mu bipimo 642 557 bimaze gufatwa. Muri bo 5696 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 337 bakirwaye. Abantu 51 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
05.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 18, Rubavu: 19, Kirehe: 1, Nyagatare: 1, Rusizi: 1, Gakenke: 1 pic.twitter.com/xLiM5ax6qL
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 5, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!