Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahabonetse umwe mu gihe mu Turere twa Nyagatare na Rubavu naho hasanzwe umwe.
Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abantu batatu basanzwemo Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4908 mu bipimo 523 021 bimaze gufatwa mu gihe 253 ari bo bayikize, abamaze gukira baba 4130. Kuri ubu abagifite ubwandu mu mibiri yabo ni 746 mu gihe abo yahitanye ari 32.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai.
Abantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi nibo basezerewe bwa mbere aho bari barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya ku wa 5 Mata 2020.
Muri iyi minsi umubare w’abantu bakira ukomeje kwiyongera kuko mu minsi ibiri gusa abamaze gukira bangana na 524.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020 yafashe imyanzuro igamije koroshya ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.
Uyu mwanzuro ugira uti “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
13.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Nyagatare:1, Rubavu:1 pic.twitter.com/KXMKOXThf4
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 13, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!