Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe 24 bapimiwe mu duce turi kwitabwaho by’umwihariko harimo n’imidugudu iri mu kato n’abandi babiri bakuwe mu Karere ka Kirehe.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 1655 banduye mu bipimo 221 039 bimaze gufatwa, 848 barayikize mu gihe 802 bakiri kwitabwaho n’abaganga; batanu bitabye Imana.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.
Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
21.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:24 (bapimiwe mu duce turi kwitabwaho by’umwihariko harimo n’imidugudu iri mu kato/testing in high risk groups including villages under lockdown), Kirehe:2 pic.twitter.com/m8PY5VCbzB
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 21, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!