- Abanduye ni 2022 (Barimo 28 bashya)
- Abakize ni 1106 (Barimo 21 bashya)
- Abakirwaye ni 911
- Abantu batanu bitabye Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa 263 399 (ibipimo 3374 bishya )
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatanu ryerekana ko abarwayi bashya basanganywe Coronavirus barimo umunani b’i Nyamasheke bapimwe mu midugudu iri mu kato, i Rusizi hakuwe umunani, barindwi basanzwe muri Kigali mu bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Ngoma habonetse bane mu gihe Rulindo hasanzwe umwe.
Umubare w’abantu bakiri mu bitaro [911] ni wo muke ugereranyije n’abamaze gusezererwa [1106] barimo 21 basezerewe uyu munsi nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
31.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Nyamasheke:8 (bapimwe mu midugudu iri mu kato\testing in villages under lockdown), Rusizi:8 & Kigali:7 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi\testing high risk groups), Ngoma:4, Rulindo:1 pic.twitter.com/ujPvP41EsF
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 31, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!