- Abanduye ni 1926 (47 bashya)
- Abakize ni 1005 (30 bashya)
- Abakirwaye ni 916
- Abantu batanu bitabye Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa 251 815 (ibipimo bishya 3521)
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kabiri ryerekana ko ‘‘abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahasanzwe 36 (bapimwe mu midugudu iri mu kato & abahuye n’abanduye, Rusizi (5), Nyamasheke (4), Rulindo (2).’’
Ni ku nshuro ya kabiri, umubare w’abantu benshi wasezerewe mu bitaro mu munsi umwe kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru hasezerewe abantu 57 bakize Coronavirus, ari nawo mubare munini w’abasezerewe mu bitaro mu munsi umwe wabonetse kugeza magingo aya. Umubare w’abantu basezerewe mu bitaro [1005] urasumba uw’abakirwaye [916].
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
28.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:36 (bapimwe mu midugudu iri mu kato & abahuye n’abanduye\testing in villages under lockdown & contacts of positive cases), Rusizi:5, Nyamasheke:4, Rulindo:2 pic.twitter.com/GAFkpLGS4V
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 28, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!