Ubwandu bushya bwiganje mu bantu bapimwe mu midugudu iri mu kato muri Kigali ndetse no mu Banyarwanda bava hanze y’igihugu muri Rubavu n’abasanzwe mu tundi duce.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe muri Kigali ahasanzwe 13 (bapimwe mu midugudu iri mu kato), i Rubavu ni 11 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato), Rusizi ni 5 mu gihe Kayonza ari umwe.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2092 banduye mu bipimo 275 385, abagera ku 1169 barayikize mu gihe 918 bakitabwaho n’abaganga naho batanu bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Kigali:13 (bapimwe mu midugudu iri mu kato\testing in villages under lockdown), Rubavu:11 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato/returning residents isolated on arrival), Rusizi:5, Kayonza:1 pic.twitter.com/P9fDWu2Qaj
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 3, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!