Abantu batatu bishwe na Coronavirus ni abagore babiri barimo uw’imyaka 78 na 30 b’i Kigali, n’umugabo ufite imyaka 62 wo mu Karere ka Rusizi.
Abitabye Imana kuri uyu wa Kane batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera ku 186.
Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi bashya 363 bagaragaye mu bipimo 5 024 bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu turere 24 dutandukanye mu gihugu.
Rikomeza riti “Kigali: 98, Gicumbi: 21, Kirehe: 17, Gatsibo: 52, Rulindo: 11, Gisagara: 6, Nyanza: 3, Kamonyi: 8, Ngoma: 15, Rwamagana: 8, Nyagatare: 5, Rubavu: 15, Karongi: 2, Huye: 3, Gakenke: 12, Nyamagabe: 8, Musanze: 4, Nyamasheke: 4, Rusizi: 4, Burera: 4, Ngororero: 1, Nyaruguru: 2, Ruhango: 5, Muhanga 4.’’
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda igaragaye mu Rwanda, abantu 14 529 bamaze kwandura mu bipimo 858 262; abayikize ni 9 234 mu gihe abarwaye ari 5 109.
28.01.2021 Amakuru Mashya | Update
(1/2): *Kigali: 98, Gatsibo: 52, Kayonza: 51, Gicumbi: 21, Kirehe: 17, Ngoma: 15, Rubavu: 15, Gakenke: 12, Rulindo: 11, Rwamagana: 8, Kamonyi: 8, Nyamagabe: 8, Gisagara: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Muhanga: 4,... pic.twitter.com/XiD7mRyJbc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 28, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!