Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1416 barimo 737 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 675.
Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, abagera kuri 18 bagaragaye i Kigali mu itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko; i Nyamasheke hakuwe 12 bapimiwe ahagaragaye ubwandu bwinshi; Rusizi hasanzwe bane; Rubavu ni babiri; Kirehe ni umwe mu gihe i Nyabihu hasanzwe umwe.
- Abanduye ni 1416 (Barimo 38 bashya)
- Abakize ni 737 (Barimo 27 bashya)
- Abakirwaye ni 675
- Abantu bane bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 192 379 (Ibipimo bishya 5705)
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
14.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:18 (itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko/includes high-risk isolated cluster), Nyamasheke:12 (bapimiwe ahagaragaye ubwandu bwinshi/testing in high-risk zones), Rusizi:4, Rubavu:2, Kirehe:1, Nyabihu:1 pic.twitter.com/3HChyt1tfC
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 14, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!