- Abanduye ni 4779 (Barimo 41 bashya)
- Abakize ni 2995 (Barimo 21 bashya)
- Abakirwaye ni 1757
- Abantu 27 bitabye Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa 263 399 (ibipimo 2273 bishya)
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu ryerekana ko abarwayi bashya basanganywe Coronavirus barimo 12 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Nyagatare hakuwe 26 mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka mu gihe i Nyamagabe hakuwe batatu.
Hari hashize igihe nta bwandu bushya buboneka mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka nyuma y’ingamba zari zafashwe zo gupima abashoferi. Ubwandu bwibasiye abari muri iki cyiciro bwakunze kuboneka mu Karere ka Kirehe ku Mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
23.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Nyagatare:26 (abatwara amakamyo yambukiranya imipaka/cross-border truck drivers), Nyamagabe:3 pic.twitter.com/T7PKZwGOAb
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 23, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!